Musanze: Umugabo yapfiriye muri ‘gym’ ari gukora imyitozo

Sangiza iyi nkuru

Uwitwa Ndamiyabo Ferdinard wari ufite imyaka 41 y’amavuko yapfiriye mu nzu y’imyitozo ngororamubiri iherereye mu mujyi wa Musanze ubwo yakoreraga umwitozo wo kwiruka ku mashini yabigenewe izwi nka Lepow.

KT Press dukesha aya makuru ivuga ko iyi mpanuka yabereye muri Uptown Gym ku mugoroba wa tariki ya 5 Mutarama 2023.

SP Ndayisenga Alex ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, yasobanuye ibyabaye ati: “Ubwo uwo mugabo yirukankaga kuri iyo mashini, yituye hasi biturutse ku muvuduko mwinshi yari afite kuko wari ku gipimo cya gatatu.”

Uyu mupolisi abona urupfu rwa Ndamiyabo rushobora kuba rwaratewe no kudasobanukirwa imikorere y’iyi mashini no kuba abatoza bataramubaye hafi kugira ngo bamuyobore mu gihe yakoraga imyitozo.

Ndamiyabo yari asanzwe ari umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), ayobora ba mukerarugendo basura Pariki y’Igihugu ay’Ibirunga. Umurambo we wajyanwe mu bitaro bya Polisi bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Musanze: Umugabo yapfiriye muri ‘gym’ ari gukora imyitozo
    Uhoraho amuhe kuruhukira mumahoro n’urukundo rwe ubuziraherezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *