Minisiteri y’ubutabera mu Burundi yasobanuye iby’urubanza umunyamakuru Floriane Irangabiye wari warahungiye mu Rwanda yakatiwemo igifungo cy’imyaka 10, akanacibwa ihazabu y’amafaranga y’Amarundi miliyoni 1.
Tariki ya 3 Mutarama 2023 ni bwo urukiko rwisumbuye rwa Mukaza rwakatiye Irangabiye ibi bihano, rumaze kumuhamya icyaha cyo kubangamira umutekano w’imbere mu gihugu.
Itabwa muri yombi rya Irangabiye ryabereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye mu mpera za Kanama 2022 ubwo yari avuye mu Rwanda, ndetse n’urubanza rwe byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu bazikoresha bahamya ko arengana.
Minisiteri y’ubutabera y’u Burundi, ishingiye kuri izi mpaka, kuri uyu wa 7 Mutarama 2023 yagize ibyo isobanura kuri uru rubanza, yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa Twitter.
Iyi Minisiteri isobanura ko muri uru rubanza rwahawe nimero RP 4211 (RMP 9022/NFA), Irangabiye yaburaniye mu ruhame mu rukiko, hari abanyamategeko be, kandi ngo ntiyashoboye kwerekana ikarita y’umunyamakuru n’ubwo we yemeza ko ari umunyamakuru.
Iti: “Muri uru rubanza rwabereye mu ruhame mu rukiko hari abanyamategeko be, ntabwo yashoboye kwerekana ikarita y’umunyamakuru n’ubwo avuga ko ari umunyamakuru.”
Minisiteri y’ubutabera y’u Burundi ntiyasobanuye isano yaba iri hagati yo kuterekana ikarita y’umunyamakuru no gukora icyaha cyo kubangamira umutekano w’igihugu, gusa yanzuye ko Irangabiye akimara kumva uko urukiko rwaciye urubanza, yahise amenyesha abacamanza ko ashaka kujurira.
Mu gihe yabaga mu Rwanda, Irangabiye yagiriraga ibiganiro ku bitangazamakuru bitandukanye bikoreramo Abarundi bari mu buhungiro, bikaba byaribandaga ku rwego rw’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi.
Ibi biganiro Irangabiye yatangiye kugiramo uruhare mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi utari umeze neza, byatumye urwego rw’iperereza rwo mu gihugu akomokamo rumukekaho gukorana n’abarwanya ubutegetsi bwacyo barimo abo mu mitwe yitwaje intwaro.
Uyu Murundikazi yasubiye i Bujumbura mu gihe ibihugu byombi byari byaratangiye kuganira ku buryo umubano wabyo wakongera kuba mwiza, ahita atabwa muri yombi. Byatunguye inshuti ze zirimo uwitwa Anick Nicky wagize ati: “Ni ukuvuga ko nanjye ndamutse ngiye mu Burundi, bigomba kugenda uku? Mana tabara abana bawe turarushye.”



3 Responses
Burundi: Minisiteri y’ubutabera yasobanuye iby’urubanza rwa Irangabiye wari warahungiye mu Rwanda
Uwo ariwe wese use ya igihugu agomba kubiryozwa nubutabera
Burundi: Minisiteri y’ubutabera yasobanuye iby’urubanza rwa Irangabiye wari warahungiye mu Rwanda
Abarundi nurasetsa, murashaka ko impun,i zitaha none niyizanye murayifunze.
Wait and see
Burundi: Minisiteri y’ubutabera yasobanuye iby’urubanza rwa Irangabiye wari warahungiye mu Rwanda
Mwitonde kuvuga nabi reta ziri kungoma uzabikora wese azitwa umwanzi wigihugu ,mwaretse tukajya tuzinenga zivuyeho?niyihangane yishyure ibyo yavuze.