Abagabo bakoresha imiti ikomoka ku bimera ivugwaho kongera ingano y’igitsina cyabo ituruka muri Tanzania ya ‘Dawa ya Kupanua Uume’ na ‘Delay Spray for Men’ baramenyeshwa ko ishobora kubagiraho ingaruka mbi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA, kivuga ko iyi miti hamwe n’uwitwa Ngetwa 3 ukoreshwa mu kuvura indwara nyinshi itemerewe gucuruzwa no gukoreshwa mu Rwanda.
Rwanda FDA isobanura ko yakoze ubugenzuzi mu bigo bikora iyi miti, ibiyicuruza n’ibiyidandaza, isanga uretse kuba itujuje ubuziranenge, ishobora no kugira ingaruka ku bayifashe. Iti: “Ni muri urwo rwego ibikorwa bijyanye no kuyamamaza bigomba guhagarikwa.”
Iyi miti ikunze kwamazwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye, by’umwihariko urwa Facebook.



One Response
Umuburo ku bagabo bakoresha imiti ivugwaho kongera igitsina cyabo
Murakoze bantitsi ba Bwiza