Umudepite uhagarariye ishyaka Ensemble pour la République mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Promesse Matofali Yonama, ntiyumva ukuntu umusirikare w’u Rwanda yemererwa kugera mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo.
Tariki ya 6 Mutarama 2023, abo mu nzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’umutwe w’ingabo wa Afurika y’iburasirazuba, EACRF n’abo mu rwego rw’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mbibi, EJVM, bitabiriye umuhango w’umutwe witwaje intwaro wa M23 wo kuva ku mugaragaro muri iki kigo wari umazemo amezi arenga abiri.
Umusirikare w’u Rwanda wo ku rwego rwa ofisiye witwa G. Karasira yitabiriye uyu muhango ariko ahagarariye EJVM. Bigaragarira ku ngofero yari yambaye y’uru rwego ndetse n’ikirango cyarwo yambaye ku kuboko kw’iburyo.
Mu bagize EJVM, si uyu musirikare gusa wari uhari kuko hariho na mugenzi we w’Umurundi hamwe n’abandi b’abasivile bari bambaye udukote tw’uru rwego.
Depite Matofali, yifashishije urubuga rwa Twitter, yabajije Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, uburyo umusirikare w’u Rwanda yemerewe kugera mu kigo cya Rumangabo.
Yagize ati: “RDC: Bwana Patrick Muyaya, mwabujije RwandAir kuza hano, mwirukana Vincent Karega, Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde yanga kwifotozanya na Louise Mushikiwabo ariko mwemereye umusirikare w’u Rwanda kwitabira [umuhango wa] M23 wo gushyikiriza Rumangabo EAC? Ni nde muri gukinisha?”
Mu kiganiro Depite Matofali yagiranye n’ikinyamakuru Election kuri iyi ngingo, yatangaje ko RDC itagira abayobozi, kuko ngo ibyo baravuga gusa, ntibashyire mu ngiro. Ati: “Igihugu kibura abayobozi! Tshisekedi na guverinoma bavuga ko u Rwanda rwadushojeho intambara rubinyujije muri M23 ariko bakemera gukorana n’abasirikare b’u Rwanda. Ntimukurikire ibyo bavuga, murebe ibyo bakora.”
Si ubwa mbere umusirikare w’u Rwanda agaragaye mu mishyikirano ya M23 n’ingabo za EAC, kuko no muri Kibumba yagaragayemo ariko yari mu kazi ka EACRF, cyane ko yari yambaye ibirango byayo.




4 Responses
Depite Matofali ntiyumva ukuntu umusirikare w’u Rwanda yemererwa kugera mu kigo cya Rumangabo
Kombona urimo urwango rwinshi cyane nonese ubonamahoro ugirango sabasirikare bayazana
Depite Matofali ntiyumva ukuntu umusirikare w’u Rwanda yemererwa kugera mu kigo cya Rumangabo
Ibyabo ntibijya bintungura kuko bavuga politic batazi ubundi c urwango batwanga rwatuma batekereza neza! Ngo kuki bemerera umusirikare wacu none c nibo bahagenzuraga ko hari hafitwe na M23, ikindi ziriya gahunda ntago aribo bazitegeka ni EAC itanga amabwiriza.Biyibagije ko bakiri abashyitsi muri uyu muryango wa EAC koko?!
Depite Matofali ntiyumva ukuntu umusirikare w’u Rwanda yemererwa kugera mu kigo cya Rumangabo
Depite ahubwo wowe uri he? Ni wowe utemerewe kuhagera kuko utazi ibiturika. Mwirwa muvuga ngo ingabo z’u Rwanda ziri muri M23 Kandi ni yo yahagenzuraga,igipfu kirikirigita kigaseka. Mubyange mubikunde,nimudakorana n’u Rwanda, ahubwo mugakomeza guhiga abaturage banyu bavuga ikinyarwanda nta mutekano muteze.impunzi zanyu zibangamiye u Rwanda,nk’aho mwazisuye mugashaka uburyo zitaha, muravuga aya ndongo, ahubwo ingabo za EAC zizibeshye aho zaragijwe zihahe DRC. Depite utekereza nk’uriya ntacyo yageza ku gihugu rwose.
Depite Matofali ntiyumva ukuntu umusirikare w’u Rwanda yemererwa kugera mu kigo cya Rumangabo
Ariko mu mbwire depite utazi icyo bita joint verification mechanism yingabo ziri hariya zishinzwe kugenzura imibibi hagati ya DRC n”URwanda, ubwo yicaye mu nteko akoramo iki, none se bamwe nibavamo, iyo verification mechanism izaba iki joint koko, mbese we ashobora kuzazamura nikibazo abanyegoma nibarya ifi yo mu kiyaga cya kivu zitembera mu mazi yúrwanda. ukwezi kurashira agahembwa ngo ni intumwa ya rubanda rero