Abana b’Abakobwa, Niyonshima Clenia na Irakoze Belyse bayobowe n’umutoza Umulisa Joselyne w’ikipe y’Igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 17 ya Tennis, kuri uyu wa Gatanu barafata indege berekeza mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho bagiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya ITF African Junior Championships azabera mu Mujyi wa Johannesburg guhera kuwa 26 Werurwe kugeza kuwa 04 Mata 2017.
Muri aya marushanwa yitabirwa n’abana bari munsi y’imyaka 17 babaye aba mbere mu manota mu bihugu byabo, u Rwanda rugiye kohereza abana b’abakobwa gusa mu gihe basaza babo batabashije kugira amanita asabwa ngo bitabire iyi mikino.
Aba bakobwa, Niyonshima Clenia na Irakoze Belyse bakaba bakubutse mu gihugu cya Kenya muri Nairobi aho bari bitabiriye imikino yo ku rwego rw’akarere bakuyemo amanota yatumye babona itike yo kujya guhagararira u Rwanda mu marushanwa yo ku rwego rw’umugabane wa Afurika y’abatarengeje imyaka 17.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro kigufi Bwiza.com yagiranye n’umutoza w’aba bana, Umulisa Joselyne, yatubwiye ko abakinnyi atwaye muri Afurika y’Epfo abizeye nubwo batabashije kwitegura neza uko bikwiye bitewe nuko aba bana ari n’abanyeshuri biga muri internat kandi bakaba bagiye guhangana n’abana wavuga ko babigize umwuga kuko bo baniga mu mashuri ya Tennis, gusa atangaza ko bazitwara neza uko bashoboye cyane ko atari n’ubwa mbere baba bagiye guhangana n’abanyamahanga.
Tugarutse inyuma gato kuri uyu mutoza, Umulisa Joselyne, ni uko yigeze kuba numero ya mbere mu bagore mu Rwanda muri 2003-2004 ndetse no muri 2005, akaba yarakiniye ikipe y’igihugu y’abagore imyaka 8 yose yitabira amarushanwa menshi atandukanye ndetse atwara n’imidari nk’aho yatangaje ko yahagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Nigeria, Ethiopia n’ahandi hatandukanye mu karere.
Ku kijyanye n’uko yaje kuba umutoza rero yavuze ko yafatiye amahugurwa yo gutoza uyu mukino wa Tennis muri Amman mu murwa mukuru w’igihugu cya Jordan.
Reka natwe twifurize aba bana b’abakobwa kuzitwara neza aho bazaba bahagarariye igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


