Abapadiri bo mu Rwanda barakina imikino ya gicuti n’abo mu Burundi

Sangiza iyi nkuru

Abapadiri bakorera muri diyosezi gatolika ya Ruhengeri mu Rwanda n’abo mu ya Muyinga mu Burundi barakina imikino ya gicuti y’umupira w’amaguru n’umukino w’amaboko wa Basketball kuri uyu wa 9 Mutarama 2023.

Nk’uko urubuga Ikiriho rubivuga, umukino wa Basketball urabera mu cyumba cya Mess des Officiers mu ntara ya Muyinga saa tanu n’igice z’amanywa, umupira w’amaguru ubereye kuri Stade Umuco na yo iherereye muri iyi ntara saa cyenda z’igicamunsi.

Harerimana Evariste ushinzwe itumanaho muri diyosezi ya Muyinga akaba n’umuyobozi mukuru wa radiyo RVR, yasobanuye ko iyi mikino ari ikimenyetso cy’ubushuti buri hagati y’izi diyosezi zombi, kandi izanakurikirwa no kwakira umupadiri usoreje amasomo muri Kaminuza ya INES Ruhengeri.

Iyi mikino igiye kubaho mu gihe umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza, nyuma y’ibiganiro abayobozi babyo bagiranye, byakemuye ikibazo cy’umwuka mubi wari umaze imyaka ikabakaba 7 hagati yabyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *