Ubushakashatsi bwagaragaje ko abanyeshuri biga ubuvuzi bataryama bihagije

Sangiza iyi nkuru

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’intiti bwerekanye ko abanyeshuri biga iby’ubuvuzi mu Rwanda basinzira amasaha 5.5 nijoro ugereranije, kuko batanga umwanya munini kuri gahunda zabo zo kwiga .

Ubushakashatsi bwatangajwe mu cyumweru gishize, bwakozwe n’itsinda rigizwe n’abaganga, abafarumasiye, n’aba psychologue, bagamije gusuzuma ireme ry’ibitotsi mu banyeshuri mu by’ubuvuzi biga muri kaminuza.

Hakoreshejwe igikoresho cya psychometric gitanga igipimo cyizewe, cyemewe, kandi gisanzwe cyerekana ubuziranenge bw’ibitotsi. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku banyeshuri 290 mu by’ubuvuzi bo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Kaminuza ya Global Health Equity (UGHE), na Kaminuza y’Abadiventisti yo muri Afurika yo Hagati (AUCA).

Mu gusubiza ibibazo byabajijwe, abanyeshuri b’ubuvuzi wasangaga basinzira amasaha atanu n’igice nijoro ugereranyije, nubwo amabwiriza y’ubuzima yerekana ko abakiri bato bagomba gusinzira amasaha arindwi cyangwa arenga buri joro nk’uko iyi nkuru ukesha The New Times ivuga.

Ubushakashatsi ntabwo bwagerageje gukora iperereza ku byavuye mu kubura ibitotsi ku banyeshuri biga ubuvuzi, ariko nk’uko siyanse rusange ibivuga, gusinzira amasaha atagera kuri 7 bifitanye isano n’ubuzima bubi muri rusange, kuko byongera ibyago by’indwara zidakira, amakosa y’ubuvuzi, ndetse no kugabanuka k’ubushobozi bwo kwiga.

Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko kimwe cya kabiri cy’abanyeshuri biga ubuvuzi (53.5%) bafite ikibazo cyo gusinzira, kuko bifata igihe kirenze iminota 15 ngo babone ibitotsi.

Mu by’ukuri, 6,6 ku ijana (barenga 60) mu banyeshuri babajijwe bavuze ko bakoresheje ibinini byo gusinzira kugirango babashe kubona ibitotsi.

Abashakashatsi bavuze ariko ko ingorane zo gusinzira mu banyeshuri biga ubuvuzi bo mu Rwanda zidahangayikishije cyane kuko ubushakashatsi bwagereranije ibyavuye mu bushakashatsi n’ubushakashatsi nk’ubwo bwakorewe mu bindi bihugu.

Nk’urugero, muri Arabia Saoudite, 65.1% by’abanyeshuri biga ubuvuzi bafashe iminota irenga 15 mbere yo gusinzira, mu gihe iminota nk’iyi ari yo ikoreshwa ku 72% by’abanyeshuri biga ubuvuzi muri Brazil.

Usibye imbogamizi z’amasomo, ubushakashatsi bwanagaragaje ko abanyeshuri bo mu mwaka wa nyuma w’ubuvuzi bahura n’ibibazo by’amafaranga bizamura umuhangayiko wabo, kandi bikangira ingaruka ku bitotsi byabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *