Byishimo Pamella wari umuririmbyi ndetse akaba n’umuramyi ukomeye mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya Healing Worship Team yapfuye bitunguranye mu rukerera rwo kuri uyu wa 9 Mutarama 2023.
Ikinyamakuru BWIZA ubwo cyaganiraga n’umuyobozi wa Healing Worship Team, Muhoza Budete uzwi ku izina rya Kibonge, yavuze ko uyu muramyi yapfuye atwite inda ya mbere, cyane ko yaherukaga gukora ubukwe muri Kanama 2022.
BWIZA yamenye ko Pamella yagiye kwivuriza mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe, abo mu muryango we n’inshuti batekereza ko ari uburwayi busanzwe, ariko biza gukomera, apfa mu rukerera.
Kibonge yakomeje avuga ko ari igihombo gikomeye cyane bahuye na cyo mu itsinda ryabo kubera ko Pamella yari umwe mu baririmbyi batereraga abandi indirimbo kandi warukunzwe cyane.
Uyu muramyi ubusanzwe yari atuye i Kanombe we n’umugabo we ariko akaba avuka mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo. Ibijyanye n’imihango yo kumushyingura byo ntibirajya ahagaragara kubera ko umuryango we utarabitangaza.






One Response
Pamella wamamaye muri Healing Worship Team yapfuye
Indi mari iragiye nayo