Uko byagenze ngo Cristiano Ronaldo asigarane imipira ya zahabu ine mu bubiko bwe

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu kimenyanyabose w’Umunyaportugal, Cristiano Ronaldo ubu asigaranye mu bubiko imipira ya zahabu izwi nka ‘Ballon d’Ors’ ine (4) gusa muri itanu yatwaye.

Cristiano Ronaldo, ubu uri kubarizwa muri Arabia Saudite mu ikipe ye nshya ya Al Nassr, mu mwaka w’2017 yagurishije Ballon d’Or imwe muri eshanu yatwaye.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru, Marca, ngo hari i London ho mu Bwongereza, ubwo Cristiano Ronaldo wari uherekejwe n’uwamushakiraga akaryo Jorge Mendes bahuraga n’umucuruzi wagashize wo muri Israel witwa Idan Ofer akaba na nyiri kampani ikora ibijyanye n’amato yitwa ‘Eastern Pacific Shipping’.

Icyo gihe bamugurishije iyi Ballon d’Or ibihumbi 600 by’Amayero kugira ngo Ronaldo afashe abana batagira kivugira barembeye mu bitaro. Ni igikorwa kitavuzwe cyane mu binyamakuru.

Iyi Ballon d’Or ivugwa ko yagurishijwe ni iyo Ronaldo yegukanye muri 2013 ubwo yakinaraga Real Madrid.

Ubusanzwe kugurusha ibihembo bikomeye nka Ballon d’Or ntibikunze kubaho. Ababitwaye babishyira mu tubati two mu ngo zabo cyangwa mu ngoro ndangamurage bikajya bisurwa.

Cyakoze undi wigeze agurisha Ballon d’Or ye, ni umunyabigwi wa Real Madrid, Alfredo Di Stefano wagurishije iyo yatwaye mu 1957 ikabakaba mu gaciro k’amapawundi 60,800.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *