Ukraine: Wagner iremeza ko abacanshuro bayo bigaruriye Umuyi wa Soledar ukungahaye ku munyu

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’umutwe w’abacanshuro b’Abarusiya wa Wagner Group yatangaje ko bigaruriye umujyi wa Soledar ucukurwamo umunyu mu burasirazuba bwa Ukraine, ariko hakomeje gushidikanya mu gihe imirwano ikomeje kubera mu mujyi rwagati .

Umujyi wa Soledar umaze iminsi ubeamo imirwano ikaze kuko u Burusiya bwawubonyemo urufunguzo rw’urugamba ku mujyi byegeranye wa Bakhmut ndetse n’akarere ka Donbas gaherereye mu burasirazuba bwa Ukraine.

Ntabwo byashotse kugenzura uko ibintu byifashe ku rugamba kandi abayobozi ba Ukraine ntacyo batangaje kuri iki kibazo nk’uko Al Jazeera ivuga.

Abinyujije ku Biro Ntaramakuru by’u Burusiya kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi wa Wagner, Yevgeny Prigozhin yagize ati “Imitwe ya Wagner yigaruriye ubutaka bwose bwa Soledar. Hashyizweho uruziga mu mujyi rwagati aho imirwano ikomeje. ”

Prigozhin yongeyeho ati: “Umubare w’imfungwa uzatangazwa ejo”. Abasirikari ba Ukraine bagoswe bari bahawe igihe ntarengwa cyo kwitanga bitarenze saa sita z’ijoro (22h00 GMT), nk’uko Wagner yabitangaje kuri Telegram.

Soledar ni umujyi uri nko mu bilometero 9 uvuye i Bakhmut, kandi ifatwa ryawo ryaba rifite agaciro ku gisirikare n’ubucuruzi ku Burusiya.

Ibiro Ntaramakuru bya Leta y’u Burusiya, RIA, nyuma byasohoye raporo ivuga ko Wagner yigaruriye ibirombe by’umunyu bya Soledar nyuma y’imirwano ikaze, mu gihe Prigozhin yasangije ifoto ye akikijwe n’abacancuro be avuga ko ai muri kimwe mu birombe.

Ikigo cy’ubushakashatsi ku ntambara, gifite icyicaro i Washington, DC, cyagaragaje ubwitonzi ku byo u Burusiya buvuga.

Ku rubuga rwa Twitter, cyagize kiti: “Ingabo z’u Burusiya ntizigeze zifata Soledar nubwo u Burusiya buvuga ko umujyi waguye kandi ko Bakhmut ishobora guhura n’ikibazo cyo kugotwa.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *