Umupasiteri witwa Jessiah, wo mu idini y’abapentekositi mu gihugu cya Nigeria ari mu bwihisho nyuma yo kwica umwe mu bayoboke be amutumiye ngo bajyane gusenga.
Abatangabuhamya batandukanye bavuga ko uyu mupasiteri yatumiye uyu mugabo witwa Ejiofor Ujah ngo aze bajyane gusenga nk’uko byari bisanzwe, ariko umugore we Rosemary Ujah agategereza ko agaruka agaheba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi wa Polisi yo muri kariya gace, Andrew Aniamaka avuga ko nyuma y’iminsi 2 uyu mugabo abuze, hatangiye iperereza bakaza gusanga umurambo wa nyakwigendera muri metero ncye uturutse ku rusengero, naho bajya kureba umupasiteri wari wamutumiye ngo bajyane gusenga bagasanga yajyanye n’umuryango we kare ariko nyuma hakaza gufatwa abantu babiri bakekerwaho ubufatanye muri ubu bugizi bwa nabi, ubu akaba ari mu maboko y’inzego z’umutekano.
Gusa kugeza ubu, icyo uyu mugabo yaba yarazize ntikiramenyekana mu gihe iperereza rigikomeje.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


