Djibuti yasinye amasezerano ya miliyari $ yo kuhubaka ahazajya hohererezwa ibyogajuru

Sangiza iyi nkuru

Djibouti yasinyanye amasezerano ya miliyari imwe y’amadorali n’ikigo cy’ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubumenyi bw’isanzure cyo muri Hong Kong kizwi nka Hong Kong Aerospace Technology Group, yo gushinga ikigo kizajya cyohererezwamo ibyogajuru muri iki gihugu .

Perezida wa Djibouti, Ismail Omar Guelleh, mu itangazo rye kuwa Mbere ushize yagize ati: “Uyu mushinga “urimo kandi kubaka icyambu n’umuhanda munini wo ku rwego mpuzamahanga mu karere ka majyaruguru ka Obock hagamijwe gutwara ibikoresho bizakenerwa mu kubaka izo site”.

Yavuze ko umushinga uzatwara imyaka itanu kugira ngo urangire nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru ba Turkiya ikomeza ivuga.

Perezida Guelleh yongeyeho ati: “Amasezerano ateganya kwegurirwa burundu ibikorwa remezo byubatswe ku ruhande rwa Djibouti nyuma y’imyaka 30 y’ubufatanye mu kubicunga.”

Djibouti ni igihugu gito cyo mu ihembe rya Afurika, gihana imbibi na Somalia mu majyepfo n’Inyanja Itukura n’Ikigobe cya Aden mu burasirazuba.

Ni igihugu gifite akamaro gakomeye kuko kibamo n’ibirindiro binini kurusha ibindi by’igisirikare cya Amerika ku mugabane wa Afurika.

Usibye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibindi bihugu nk’u Bushinwa, u Buyapani, n’u Bufaransa na byo bifite ibirindiro bya gisirikare muri iki gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *