Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwaba ruri mu iperereza ku mashusho y’urukozasoni agaragaza Moses Turahirwa asambana n’abandi bagabo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu minsi yashize.
Aya mashusho yateje impaka yagaragaje Turahirwa asambana n’abagabo babiri, kandi na we yaje kwemera ko ari we uyagaragaramo, tariki ya 5 Mutarama 2023 asobanura ko yafashwe mu rwego rwo gutegura filimi yitwa Kwanda Season 1, asaba imbabazi abo yakomerekeje.
Turahirwa yagize ati: “Ndasaba imbabazi abavandimwe banjye bo mu Rwanda bakozweho n’aya mashusho yashyizwe ku karubanda ajyanye na filimi iri gufatirwa mu Butaliyani, ndetse n’abakinnyi ba filimi b’Abataliyani n’inzu z’imideli na zo zagizweho ingaruka n’iki kibazo.”
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry kuri uyu wa 12 Mutarama 2023 yagiriye kuri ‘space’ ya Twitter ikiganiro ku cyo amategeko avuga ku bakoresha imbuga nkoranyambaga, avuga ko gushyira ahagaragara amashusho yerekeye imikoreshereze y’ibitsina akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ari icyaha.
Abajijwe kuri aya mashusho ya Turahirwa bitazwi niba ari we wayashyize bwa mbere ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se abandi, Dr Murangira yavuze ko atavuga kuri iyi dosiye kugira ngo bitabangamira iperereza. Ati: “Ntabwo ndi buganire kuri case, kuko bishobora kubangamira investigation.”
Turahirwa ubwo yasabaga imbabazi, yasobanuye ko aya mashusho yashyizwe ahagaragara n’umuntu wamwibye konte ye ku rubuga rwa Snapchat.



One Response
RIB yaba iri mu iperereza ku mashusho y’urukozasoni ya Moses Turahirwa
Rwose Uyu si Umuco munyarwanda kugagaragaza amafoto, amashusho y’ urukoza Soni! Twikosore! Murakoze!