Guverinoma y’u Budage n’iy’u Bufaransa zirasabira umugabane wa Afurika imyanya ibiri ihoraho mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, UNSC.
Iki cyifuzo cyagaragajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Budage, Annalena Baerbock na mugenzi we w’u Bufaransa, Catherine Colonna, ubwo bahuriraga n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa komisiyo ya Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat ku biro bye i Addis Ababa muri Ethiopia tariki ya 13 Mutarama 2023.
Nk’uko VOA News yabitangaje, Baerbock yatanze ibi bisobanuro: “Nk’abafatanyabikorwa b’Abanyaburayi, njyewe nka Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, tubona Isi yo mu 2023 itandukanye n’iya nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi, bityo dushyigikiye ko umugabane wa Afurika wagiramo imyanya ibiri.”
Akanama ka UN gashinzwe umutekano gafite ibihugu bitanu bifite ubunyamuryango buhoraho, ari byo: Leta zunze ubumwe za Amerika, u Burusiya, u Bushinwa, u Bwongereza n’u Bufaransa. Ibisigaye biratorwa, bigasimburana kuri manda y’imyaka ibiri.



