Ibibazo benshi bibaza, ese umugore utarabyara ntashobora kunyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina (Igice cya 9)

Sangiza iyi nkuru

Iki ni ikibazo benshi mu bakunzi b’ikinyamakuru Bwiza.com bagarutseho cyane, bamwe bati, ese umukobwa ashobora kunyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bigakunda, umugore se utarabyara na rimwe we biba bimeze bite, abakobwa b’amasugi se bo birashoboka?.
Muri iki gice cya 9 cy’ibibazo benshi bibaza ku kunyara k’umugore, igisubizo kuri iki kibazo ni uko byose bishoboka bitewe n’impamvu zitandukanye, kimwe nuko bishoboka ko batanyara bitewe n’izindi mpamvu.
Dore zimwe mu mpamvu zishoboka
Nubwo nta bushakashatsi twari twakora, ariko ubukoze wasanga abagore aribo banyara kurusha abakobwa kuko abakobwa n’iyo bakoze imibonano bayikora bihisha bitewe nuko baba banasambana, iki ni kimwe gishobora gutuma atanyara kimwe nuko abenshi batanarangiza.
Gusa si bose kuko hari abakobwa bagira amavangingo pe bitewe n’umubiri wabo, ikindi kandi n’uwo bakorana iyo mibonano ashobora kutamenya uko banyaza, akaba yatuma uwo mukobwa atayazana kandi ayafite.
Ku bagore batarabyara, nabo bagira amavangingo nkuko n’abakobwa bishoboka, ariko iyo uganiriye n’ababyaye usanga bakubwira ko ibintu byabaye uburyohe nyuma yo kubyara, abagore babyaye kandi usanga banirekura cyane mu buriri kurusha abatarabyara.
Ikindi kandi uko umuntu agenda amenyera urugo ni nako agenda amenya byinshi byamufasha kunoza neza amabanga y’urugo, ntabwo wagereranya umuntu umaze amezi 10 yubatse n’umaze kubyara kabiri. Gusa na none Ntibyagutangaza hari n’abamaze imyaka n’imyaka kandi ayo mavangingo batarayabona, nkuko twabivuze haruguru hari impamvu nyinshi zatuma ataboneka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo hari abagabo biyumanganya ntiberure, banezezwa n’umugore wabanyaye mu maguru ari naho abona amaze imyaka uwe nta gicamo, akinyabya hirya byakunda kuzamugarura bikaba ikibazo gikomeye. Ariko na none n’umugore ubona atazana aya mavangingo abyibazaho mu gihe yumva abandi bayaririmba ubwiza bwayo.
Umugore utarabyara rero aranyara mu gihe cy’imibonano, ahubwo wowe mugabo ukora iki ngo umufashe kubona ayo mazi.
Twibuke ko urugo rutubakiye ku mavangingo ahubwo urugo rwubakirwa ku rukundo ruganisha ku bufatanye no gushakira hamwe icyateza imbere umuryango, uko uca inyuma umugabo/gore wawe niko wisenyera, mu by’ukuri muganire ikitagenda mugishakire umuti hamwe.
NB: Izi nyigisho zigenewe abashakanye n’abari mu nzira yo ku rushinga, rubyiruko mwirinde kwishora mu bikorwa by’ubusambanyi kuko ushobora kuvanamo uburwayi nka VIH/SIDA, gutwara inda itateguwe.
Tanga igitekerezo cyawe niwa wumva ko hari icyo cyamarira abasomyi, cyangwa utwandikire kuri Gentillekamikazi@gmail.com, Watsapp 0785058200.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *