Kamwokya, ni umwe mu mijyi yo mu gihugu cya Uganda. Uyu mujyi ukaba ufite umwihariko wawo wo kuba ari wo urangwamo ibiyobyabwenge by’amoko yose, ubujura, ubusambanyi n’ibindi bihabanye n’umuco usanzwe w’abenegihugu muri rusange kuko ho bifitiye uwabo.
Ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko umuntu ukomoka muri uriya mujyi biba bigoye kuba hari uwamugirira icyizere ku kijyanye n’ubunyangamugayo.
Abantu benshi bavuga ko ibiyobyabwenge byinshi byo muri kiriya gihugu bishobora no kuba ari ho bikorerwa bikabona gukwirakwizwa mu yindi mijyi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa ureste kuba hari igice cy’icyaro, ubu ngo hamaze gutera imbere mu nger zose kuko uko hagaragaraga mu myaka yashize atari ko hakigaragara kugeza ubu. Gusango iryo terambere na ryo rigaragarira mu ngeri zose harimo n’ubujura ndetse n’abakora ibikorwa by’urugomo bikarushaho kwiyongera umunsi ku wundi.
Muri uyu mujyi, harimo akandi gace kitiriwe umuhanzi Bobi Wine. Aha umugore wa ho cyangwa umugabo arangwa no kunywa itabi amasaha yose ndetse n’ubusinzi. Aka gace ka Bobi Wine umuntu yafata nk’umurwa mukuru wa Kamwokya, Bobi Wine afatwa nk’umwami kuko ari umwe mu bahabyirukiye ndetse bakomeye byongeye akaba ari umusitari.
Iyo ageze muri aka gace, usanga abantu bose bahuruye kuko baba babonye nk’imana y abo bamwishimiye bidasanzwe.
Mu yandi magambo, ubusanzwe uba ari umujyi uhuze, abantu baba bacuruza utuyobyabwenge tw’amoko yose atandukanye, udukoresho tw’utwibano, indaya ku muhanda nta byo gukorera mu ibanga ku buryo ngo iyo uhageze uri mushya uba wigaragaza ndetse n’akantu ufite uba ufite amahirwe macye cyane yo kukagumana.
Ubu ni bumwe mu buzima butunze abatuye uriya mujyi umunsi ukira undi ugacya bakumva banyuzwe na byo.
Abaturage bo muri aka gace usanga barigannye ingendo, imvugo, imyambarire n’ibindi bya Bobi Wine ndetse bakanakunda indirimbo ze cyane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Usanga abenshi bakoresha tumwe mu tugambo two mu ndirimbo ze baganira n’ibindi.
Ubuyobozi bw’uyu mujyi bwose buzi uyu muhanzi ndetse bukanamwubaha nk’umwami w’umujyi ku buryo nta n’uwamukoza urwara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


