Mu gihe byari biteganyijwe ko amatora y’umuyobozi mushya wa federasiyo y’igihugu y’umupira w’amaguru azaba mu kwezi kwa mbere 2018, inama y’inteko rusange ya FERWAFA yabereye mu karere ka Rubvu kuri uyu wa 6 tariki ya 25 Werurwe yemeje ko aya matora agomba kuba mu mpeshyi iri imbere.
Aya matora yashyizwe muri Nzeri 2017 mu gihe abanyamuryango benshi n’abakunzi ba ruhago nyarwanda bari bazi ko ari mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2018, iyi ngingo ikaba ari inginga yatinzwego cyane mu nama y’inteko rusange ya FERWAFA iherutse guterana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nteko yemeje ko aya matora azaba muri uyu mwaka kubera ko FERWAFA ivuga ko bigorana ku bayobozi bashya baba baje ku buyobozi mu kwezi kwa 1bityo bikabagora kuko umwaka w’imikino uba waramaze gutangira.
Perezida wa FERWAFA, De Gaulles yagize ati” natwe byaratugoye mu mwaka wa mbere, kandi mbona bitaba ari ngombwa ko byongera kugorana nka mbere.”
Abanyamuryango bamwe bagaragaje impungenge ku kuba aya matora yakwimurwa agashyirwa muri uyu mwaka , bitewe no kuba hasigaye igihe gito ku bashaka kwiyamamaza, byongeraho muri iriya mpeshyi hakaba ari na bwo hazakorwa amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Gusa ku ruhande rw’ubuyobozi bwa FERWAFA, byagaragaye ko nta yandi mahitamo ahari kubera n’impamvu zari zamaze kugaragazwa, birangira byemejwe ko amatora azaba mu cyumweru cya 2 cy’ukwezi kwa cyenda uyu mwaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Itegeko rigena abiyamamariza kuyobora uyu mwanya rivuga ko bemerewe kwiyamamaza bagomba kuba byibuze bamaze bamaze imyaka 3 mu buyobozi bw’ikipe mu gihe cy’imyaka 6 iheruka ndetse batarengeje imyaka 35 y’amavuko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


