Umugabo witwa Semabumba n’umugore we Mukamurigo Rahel bafite agahinda batewe n’umuyobozi w’umudugudu wa Nyarugunga, mu murenge wa Muyira, ho mu karere ka Nyanza. Uyu ngo yaje mu rugo rwabo nijoro baryame maze, ajya munsi y’igitanda atwara amabati abiri mu yo bari bahawe n’umurenge.
Mukamurigo Rahel aganira na bwiza.com avuga ko umukuru w’umudugudu, Mporwiki Erneste yaje akamubwira kujya kwa Gitifu w’Akagari akamusinyira ngo abone amabati,maze ajyayo bamuha amabati 10 arayazana.

N’ikiniga cyinshi uyu mubyeyi ubwo yakomezaga kuganira n’umunyamakuru yavuze ko icyamubabaje uwo munsi nka saa yine z’ijoro, Mporwiki “ yaraje arakomanga twamaze kuryama, njye nari nasinziriye. Yinjira mu cyumba, akura munsi y’igitanda amabati abiri arayatwara hasigara 8”.
Abaturanyi bavuga ko babyutse bagasanga uyu muryango uri mu gahinda ariko bose bahitamo kwicecekera, ngo kuko “utaratangaga amabati 2 yatangaga amafaranga ibihumbi bitanu kugirango abone guhabwa amabati. Mukamurigo Rahel avuga ko ubusanzwe umugabo we abana n’ubumuga kandi bakaba bafitanye abana 3 bityo bakaba baragize ubwoba kugira undi umuyobozi babibwira ngo batiteranya na Mudugudu akaba abahagarikira n’ibindi babonaga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Undi we yamuhingiye gatatu, ntiyabona amabati
Mu nteko y’abaturage ba Nyarugunga yateranye ku munsi w’umuganda, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyamure, Niyomwungeri Chantal yabajije Mporwiki Erneste iby’ayo mabati arabihakana. Abaturage nabo babajijwe ayo makuru bavuga ko ntacyo babiziho.
Umuryango wa Semabumba na Rahel batswe amabati, Gitifu avuga ko yabatumyeho mu muganda ntibaza, naho Hakorimana Jean uvuga ko yatanze imibyizi itatu ntahabwe amabati, yatashye umuganda utarangiye.
Niyomwungeri ati “Ariko hari umuturage wanyongoreye ambwira ko hari uwaguze ibati rimwe muri uriya muryango, ariko uwo muntu sindamubona, nababwiye ko bose bazaza ku kagari ku wa gatatu tukabyigira hamwe”.
Video yahingiye Mudugudu 3 bimubera ubusa
Akora wenyine, undi afungiye amabati
Uyu muyobozi avuga ko atabona umwanya uhagije wo kugera ahavugwa ibibazo, kuko akora mu kagari wenyune, mugenzi we yasimbuye Muganwa Fiacre afunzwe n’ubundi akekwaho kunyereza amabati yagenewe abaturage.
Mu murenge wa Muyira, akagari kamwe gusa niko gafite abakozi babiri, naho utundi dufite umwe umwe. Ibi ngo biterwa n’uko abakozi bamwe beguye, abandi bafunzwe bakurikiranyweho kunyereza amabati n’ibiryo byagenewe abaturage.

Uyu murenge kandi, ufite Gitifu utarahamara ukwezi, mu gihe baheruka ushinzwe irangamimerere muri Nyakanga 2016, kuva aho uwari uhari yimuriwe mu murenge wa Rwabicuma. Ubwo Bwiza.com yageraga kuri uyu murenge, hari inama y’abayobozi b’utugari yari iyobowe n’umukozi ushinzwe amakoperative.

Abakeneye ko bwiza.com yazabasura,n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu ibinyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga/bwiza.com


