Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yibasiye abayobozi basaba ruswa y’igitsina kugira ngo batange akazi, abagereranya n’ingurube zikwiye kujya ku cyokezo.
Tariki ya 27 Mutarama 2023, ubwo yizihizaga imyaka 37 amaze ku butegetsi, Museveni yamenyesheje abo bireba ko aya makuru ayafite, kandi ngo abayobozi basaba iyi ruswa bagomba gukurikiranwa bagafungwa.
Yagize ati: “Numvise abakobwa bakoreshwa ubusambanyi nka ruswa kugira ngo babone akazi. Rubanda bizerwa, nimushake ibimenyetso, maze dusohora, twotse izo ngurube, tuzifungire muri Luzira kuko ifite umwanya uhagije w’abanyabyaha.”
Mu bo yumviseho gusaba ruswa y’igitsina kugira ngo batange akazi, harimo abayobozi ku rwego rw’uturere bazwi nka ‘RDCs’. Yavuze ko uburozi bubarimo bukwiye gucibwa burundu.
Nk’uko Daily Monitor ibivuga, Museveni yagaye abayobozi bo mu nzego zishinzwe umutekano badakurikirana aba banyabyaha. Ati: “Polisi, DISOs and CIDs bakwiye kuba maso. Ni gute iyi ruswa ikomeza mu gace kawe, ntubimenye cyangwa ngo ubitangemo raporo?”
Museveni yaherukaga kwita abantu ingurube ubwo yibasiraga abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa ADF bari bamaze iminsi bagaba ibitero mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala.


