Ba Musenyeri 5 bo mu Rwanda bagiye kwakira Papa Francis muri RDC

Abashumba ba Diyosezi Gatolika eshanu za hano mu Rwanda, berekeje i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bagiye kwakira Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis uhategerejwe. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023 ni bwo Papa Francis azagera i Kinshasa, mu ruzinduko rw’iminsi ine azagirira muri Congo. Mu bepiskopi […]

Karongi: Barahamya ko iterambere ryabo ridindizwa n’imihanda mibi

Abatuye umurenge wa Murundi bavuga ko batabasha kugera ku bitaro bya Kirinda kubera umuhanda mubi

Abaturage b’imwe mu irenge y’icyaro y’akarere ka Karongi baravuga ko imihanda mibi ari kimwe mu bibaheza mu bwigunge n’ubukene bukabije, bagasaba akarere, abafatanyabikorwa bako n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) kubatabara, kuko ngo hari n’abatabasha kugera ku bitaro bagombye kwivurizaho bitewe n’uko imihanda bakanyuzemo babigana yapfapfanye. Abaganiriye na Bwiza.com, batangaje ko, mu by’ukuri abaturage b’aka […]

Kinshasa: Tshisekedi yasabiye abayobozi bo mu Rwanda n’aba M23 ibihano

Tshisekedi ubwo yari mu kiganiro n'abadipolomate bakorera muri RDC

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi, yasabye Umuryango w’Abibumbye gufatira abayobozi bo mu Rwanda, Leta muri rusange n’ab’umutwe witwaje intwaro wa M23 ibihano bya ‘nyabyo’. Kuri uyu wa 30 Mutarama 2023 ubwo yaganiraga n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa, Tshisekedi yongeye gushimangira ko u Rwanda rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 […]

Abakinnyi bagize uburebure butangaje mu mateka ya NBA

dlzy4uzv4aetzak.jpg

Gusumba abandi mu gihagararo ni impano ikomeye ku mukinnyi w’umukino w’inkangara (Basketball). Muri rusange umukinnyi, muremure muri Basketball yoroherwa cyane no kuboneza mu nkangara, kwambura imipira, kugumana umupira aho biri ngombwa ndetse usanga akenshi arangwa n’intambwe ndende, bikabangamira abo bahanganye. N’ubwo bimeze bityo ariko, kuba muremure bikabije bigira ingaruka nyinshi ku buzima bwa buri munsi […]

Umugabo yajyanye umukobwa mu rukiko nyuma yo kumurihirira amashuri, akanga ko bashakana

Tumwine arifuza byibuze miliyoni 15 z'amashilingi

Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko witwa Richard Tumwine, uyuye mu gace ka Kanungu muri Uganda, yajyanye umukobwa bakundanaga mu rukiko nyuma y’aho amurihiye amashuri, yayarangiza akanga ko bashaka kandi yari yarabimusezeranyije. Tumwine yasobanuye ko yarihiriye uyu mukobwa witwa Fortunate Kyarikunda mu ishuri ry’amategeko rya LDC, amutangaho igiteranyo cy’amashilingi ya Uganda miliyoni 9. Akirangiza amashuri, ngo yamubwiye […]

Papa Francis yasabye abatuye Isi gusengera urugendo rwe muri RDC

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasabye abatuye Isi guherekezanya isengesho urugendo agomba kugirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama ni bwo Papa Francis azatangira uruzinduko rw’iminsi ine muri Congo Kinshasa, aho azava yerekeza muri Sudani y’Epfo. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter […]

Le célÚbre musicien congolais diffuse de fausses nouvelles sur les réseaux sociaux

Au milieu des relations tendues entre le Rwanda et la RD Congo, le cĂ©lĂšbre chanteur congolais Mohombi a Ă©tĂ© pris dans un scandale de fausses nouvelles, aprĂšs avoir partagĂ© sur son compte Twitter une fausse annonce . L’annonce non datĂ©e, prĂ©tendant provenir du bureau du Premier ministre rwandais, a Ă©tĂ© diffusĂ©e sur les rĂ©seaux sociaux […]

Ngororero: Ikibazo cy’agatsiko k’abagore bari barazengereje abaturage cyavugutiwe umuti

img-20220819-wa0100.jpg

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, aravuga ko ikibazo cyagaragajwe mu Karere ka Ngororero mu mpera z’umwaka ushize cy’agatsiko k’abagizi ba nabi byavuzwe ko kari kagizwe n’abagore gusa bari barajujubije abaturage bo mu Murenge wa Matyazo, babiba ndetse banabatega bakabambura, cyavugutiwe umuti ubu abo bagore baretse iyo ngeso mbi . Amakuru yavaga […]

Pakistan: Igisasu cyari giteze mu musigiti cyahitanye abantu hafi 20

Kuri uyu wa Mbere, igisasu cyaturikiye mu musigiti cyahitanye nibura abari barimo gusenga 19 abandi benshi barakomereka mu mujyi wa Peshawar uherereye mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Pakistan, kandi benshi mu bapfuye ni abapolisi bari bateraniye mu masengesho ya buri munsi . Polisi ivuga ko uyu musigiti wari hafi y’ibiro by’abapolisi, kandi hari abantu bagera kuri […]

Kiyovu Sports yafatiwe ibihano izira abafana bayo batutse Mukansanga Salima

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze guhanishwa kuzakina umukino umwe wa shampiyona nta bafana, izira kuba abafana bayo baheruka gutuka umusifuzi Mukansanga Rhadia Salima. Ni icyemezo cyafashwe na Komisiyo ishinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda (FERWAFA). Ku wa Gatanu tariki ya 20 Mutarama ni bwo Salima yiswe n’abafana ba Kiyovu Sports ‘maraya ndetse […]

U Burusiya burashinja Ukraine gukora ibyaha by’intambara muri Donbass

Kuri iki Cyumweru, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yatangaje ko Kiev n’abaterankunga bayo bo mu Burengerazuba bagomba kwemera uruhare rwabo mu gusenya ibitaro by’abasivili muri Donbass. Yongeyeho ko abakoze “icyaha cy’intambara” batazacika igihano . Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ushize, Ingabo za Ukraine zarashe za roketi zikoresheje […]

Ambasaderi Busingye yasubije umudepite wasabye u Bwongereza kwemeza ko u Rwanda rufasha M23

Depite Lyn Brown yasabye guverinoma ya UK kwemeza ko u Rwanda rufasha M23

Intumwa nkuru y’u Rwanda mu bwami bw’u Bwongereza, Ambasaderi Busingye Johnston, yasubije umudepite witwa Lyn Brown wasabye iki gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi kwifatanya n’ibindi bikomeye kwemeza ko u Rwanda rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Uyu mudepite uhagarariye akarere ka West Ham, ashingiye kuri raporo yashyizwe hanze n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, tariki ya 19 Mutarama […]

Boris Johnson yahishuye uko Putin yigeze kumukangisha kumurasisha misile

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yatangaje ko Perezida Vladimir Putin yamukangishije kuzamugabaho igitero cya misile mbere yo gutegeka Ingabo z’u Burusiya gutera Ukraine . Icyo gisa nk’iterabwoba ngo yakibwiwe kuri telephone mbere gato y’igitero cyo ku ya 24 Gashyantare, nk’uko filimi mberankuru nshya ya BBC iza gusohoka kuri uyu wa Mbere ivuga. […]

FERWAFA yakuriye inzira ku murima Kiyovu Sports yayisabye gutera APR FC mpaga

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru hano mu Rwanda (FERWAFA), ryakuriye inzira ku murima ikipe ya Kiyovu Sports, nyuma y’uko iriregeye APR FC iyishinja gukinisha Lague Byiringiro nyamara atakiri umukinnyi wayo. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize APR FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-2, mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabereye kuri Stade Regional ya Muhanga. Ni umukino […]

Museveni yagereranyije abayobozi basaba ruswa y’igitsina n’ingurube zikwiye icyokezo

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yibasiye abayobozi basaba ruswa y’igitsina kugira ngo batange akazi, abagereranya n’ingurube zikwiye kujya ku cyokezo. Tariki ya 27 Mutarama 2023, ubwo yizihizaga imyaka 37 amaze ku butegetsi, Museveni yamenyesheje abo bireba ko aya makuru ayafite, kandi ngo abayobozi basaba iyi ruswa bagomba gukurikiranwa bagafungwa. Yagize ati: “Numvise abakobwa bakoreshwa […]

Afurika y’Epfo: Abantu 8 bishwe barasiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko

Abantu umunani barashwe baricwa abandi batatu barakomereka mu kurasa kwabereye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko muri Afurika y’Epfo . Serivisi ishinzwe abapolisi bo muri Afurika y’Epfo (SAPS) mu itangazo ryayo yatangaje ko ibi byabereye i Kwazakele, Gqeberha, mu Ntara Cape y’Iburasirazuba ku Cyumweru, ubwo abantu babiri bitwaje imbunda barasaga abashyitsi bari bateraniye aho. Polisi […]

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza avuga ko yafunzwe na Polisi arengana

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza umenyerewe mu nkuru z’ubutabera, avuga ko yatawe muri yombi n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bakorera mu karere ka Nyarugenge arengana. Nkundineza wari umaze iminsi atagaragara mu kazi, kuri uyu wa 29 Mutarama 2023 yatangarije Jalas Official ko yatawe muri yombi tariki ya 19 Mutarama 2023 ubwo yari yagiye gusura umuryango […]