Abantu umunani barashwe baricwa abandi batatu barakomereka mu kurasa kwabereye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko muri Afurika y’Epfo .
Serivisi ishinzwe abapolisi bo muri Afurika y’Epfo (SAPS) mu itangazo ryayo yatangaje ko ibi byabereye i Kwazakele, Gqeberha, mu Ntara Cape y’Iburasirazuba ku Cyumweru, ubwo abantu babiri bitwaje imbunda barasaga abashyitsi bari bateraniye aho.
Polisi yavuze ko irasa ryabaye hagati ya saa kumi n’imwe na cumi n’itanu na saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba ku isaha yaho, abo bantu bitwaje imbunda bahise bahunga nyuma y’igitero nkuko tubikesha Reuters.
Polisi yavuze ko kugeza ubu nta muntu n’umwe wigeze atabwa muri yombi kandi ko hakomeje gukorwa iperereza.
Mu gihe abahohotewe bataramenyekana, abayobozi bavuze ko nyir’inzu yari muri bo.
Komiseri wa Polisi muri Cape y’Iburasirazuba, Nomthetheleli Lillian Mene yagize ati: “Aba bahohotewe bishwe n’abagizi ba nabi, kandi ntituzaruhuka tutaramenya uko byagenze ndetse na nyirabayazana w’iki gitero cyamennye amaraso kuri aba bahohotewe batabizi.”
Ibyabaye bije bikurikira ibikorwa nk’ibyo byo kurasa abantu mu kivunge byabaye kenshi umwaka ushize.


