Ba Musenyeri 5 bo mu Rwanda bagiye kwakira Papa Francis muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Abashumba ba Diyosezi Gatolika eshanu za hano mu Rwanda, berekeje i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bagiye kwakira Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis uhategerejwe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023 ni bwo Papa Francis azagera i Kinshasa, mu ruzinduko rw’iminsi ine azagirira muri Congo.

Mu bepiskopi ba hano mu Rwanda bagiye kumwakira barimo Myr Visenti Harolimana, Myr Anaclet Mwumvaneza, Myr Edouard Sinayobye, Myr Filipo Rukamba na Myr Papias Musengama.

Myr Harolimana asanzwe ari umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Myr Mwumvaneza ni uwa Diyosezi ya Nyundo, Myr Sinayobye ni uwa Diyosezi ya Cyangungu, Myr Rukamba akaba uwa Diyosezi ya Butare mu gihe Myr Musengamana ari uwa Diyosezi ya Byumba.

Biteganyijwe ko ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe muri RDC, Papa Francis azabanza kuganira n’abayobozi batandukanye muri Congo Kinshasa.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru azasomera misa ku kibuga cy’indege cya Ndolo, na ho ku gicamunsi ahure n’abagizweho ingaruka n’ubugizi bwa nabi bwakuruwe n’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu.

Ku wa Kane tariki ya 02 Gashyantare Papa Francis azahura n’urubyiruko muri Stade des Martyrs i Kinshasa, na ho ku gicamunsi avuge isengesho n’abihayimana muri cathédrale Notre-Dame-du-Congo.

Biteganyijwe ko Papa azava muri RDC tariki 3 Gashyantare aho azabanza kuganira n’abashumba ba za diyosezi, akazahava akomereza i Juba muri Sudani y’Epfo, aho azahurira n’Umuyobozi Mukuru w’Abangilikani ku Isi, Justin Welby.

Mbere y’uko Papa ahaguruka i Roma, yasabye abatuye Isi guherekezanya isengesho urugendo azagirira hano ku mugabane wa Afurika.

Ati: “Ejo nzajya mu rugendo rw’ubutumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Repubulika ya Sudani y’Epfo. Ndamukanyije urukundo abo baturage bantegereje. Ndasaba buri wese nyamuneka guherekezanya uru rugendo isengesho.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *