Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yasabye Umuryango w’Abibumbye gufatira abayobozi bo mu Rwanda, Leta muri rusange n’ab’umutwe witwaje intwaro wa M23 ibihano bya ‘nyabyo’.
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2023 ubwo yaganiraga n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa, Tshisekedi yongeye gushimangira ko u Rwanda rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 mu mirwano ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko Umuvugizi we, Tina Salama yabitangaje, Tshisekedi yabwiye aba badipolomate ko nta Munyekongo uzigera yemera ko RDC itakaza ubutaka na buto. Ati: “Ejo hashize, uyu munsi n’ejo hazaza, nta mwenegihugu uzemera ko hagira na santimetero imwe y’igihugu ijya ku Rwanda.”
Ni inshuro zirenga imwe Tshisekedi asabiye Leta y’u Rwanda ibihano, akaba abishingira ahanini kuri raporo yashyizwe hanze n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, yemeza ko rwifatanya n’abarwanyi ba M23.
Iyi raporo iterwa utwatsi na guverinoma y’u Rwanda, ishimangira ibirego bya Leta ya RDC imaze imaze igihe kinini ishinja ingabo z’iki gihugu.



