Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza umenyerewe mu nkuru z’ubutabera, avuga ko yatawe muri yombi n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bakorera mu karere ka Nyarugenge arengana.
Nkundineza wari umaze iminsi atagaragara mu kazi, kuri uyu wa 29 Mutarama 2023 yatangarije Jalas Official ko yatawe muri yombi tariki ya 19 Mutarama 2023 ubwo yari yagiye gusura umuryango wa Uwamariya Joselyne Fanethe (yari umuyobozi wa komite ngenzuzi ya Rayon Sports) uherutse gupfa.
Icyo gihe ngo yari yaparitse imodoka ye ku muhanda mu murenge wa Gitega, ayicayemo, nyuma aza kubona akikijwe n’itsinda ry’abapolisi bagera kuri batandatu (6) bari bambaye udukote tw’akazi (gilet), bamusaba guhuha mu kuma gapima ibiyobyabwenge.
Ati: “Kuko nari niyizeye, nahushyemo. Ifoto ‘pa!’ Biriya bintu bakora bano b’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda, ndavuga ibyambayeho. Niberekane itegeko rifotora umuntu arimo kubazwa, ahushyemo, nta statement irenze abapolisi batatu basinya ko bagufunze. Bati ‘Dore ni 86’.”
Nkundineza avuga ko atanywa ibisindisha, kandi ngo abapolisi babaye bashaka ikibihamya, bapima umubiri we bakareba niba harimo ibisindisha (alcohol). Ati: “Sinanyweye. Cyakora, imodoka yanjye yari irimo icupa rya Coca rinini. Nari nanyweye twa Azam, Energy tubiri.”
Avuga ko abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bamuhaye igipapuro kimumenyesha ko atawe muri yombi. Icyakoze avuga ko bitari bikwiye ko bashingiye ku itegeko ryasohotse tariki ya 17 Ugushyingo 1987. Ati: “Itegeko ryamfunze ni iryo muri 87, ryasohotse mu kwa 11. None se tuvugishe ukuri, traffic police ifunga abantu cyangwa ni ibinyabiziga?”
Uyu munyamakuru asobanura ko yafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo, hamwe n’abandi barimo abafungiwe gutwara basinze ndetse n’abakurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi, ubujura no gucuruza ibiyobyabwenge. Imodoka ye ngo iracyafunzwe kugeza n’ubu.
Mu gihe yafungwaga, avuga ko yashatse kwitabaza umunyamategeko we, ariko abapolisi barabyanga, bamubwira ko dosiye y’abakurikiranweho gutwara ibinyabiziga basinze batiyambaza abanyamategeko.



2 Responses
Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza avuga ko yafunzwe na Polisi arengana
hahahahpole sana ariko se nigute bagusanzemo 0.86 utanyoye ibyo ntibibaho ahubwo iyo coca yarivanze ikindi nta enrgy drink igira alcool ibyo byose kariya ka alcotest karabyerekana muvandimwe tuza police ureke police ikore akazi kayo
mugira amahirwe mu Rwanda ntibabmbura permis ahandi bihita biba dossier crimminel suspension ya permis umwaka, wakongera inyaka 5 wakongera bakayitwara burundu nigifubgo cya 6mois kugera kumwaka
Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza avuga ko yafunzwe na Polisi arengana
Hhhhh!!! Ahubwo nturi unusinzi gusa uri unwiyahuzi. Wowe uranywa Coca ukayivanga na energy warangiza ngo uri umwere? Ahubwo barebe ko utangije umwijima n’impyiko zawe…