Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yatangaje ko Perezida Vladimir Putin yamukangishije kuzamugabaho igitero cya misile mbere yo gutegeka Ingabo z’u Burusiya gutera Ukraine .
Icyo gisa nk’iterabwoba ngo yakibwiwe kuri telephone mbere gato y’igitero cyo ku ya 24 Gashyantare, nk’uko filimi mberankuru nshya ya BBC iza gusohoka kuri uyu wa Mbere ivuga.
Johnson n’abandi bayobozi bo mu Burengerazuba bihutiye kujya i Kyiv kwerekana ko bashyigikiye Ukraine kandi bagerageza gukumira igitero cy’u Burusiya.
Johnson yagize ati: “Igihe kimwe yanteye ubwoba arambwira ati:” Boris, sinshaka kukugirira nabi, ariko hamwe na misile, byatwara umunota umwe gusa “, cyangwa ikindi kintu nk’icyo.”
Johnson yagaragaye nk’umwe mu bo mu Burengerazuba wagaragaje cyane ko ashyigikiye Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.
Ariko mbere y’igitero, avuga ko yari afite umubabaro wo kubwira Putin ko nta cyizere bari bafite ko Ukraine yakwinjira mu muryango wa NATO vuba, mu gihe yanamuburiye ko igitero icyo ari cyo cyose kizasobanura ko “NATO izarushaho gusatira imipaka y’u Burusiya.
“Ati: Boris, uravuga ko Ukraine itazinjira muri NATO vuba aha. Ni ikihe gihe kitari vuba?” Nanjye nti: ‘ok ntabwo izajya muri NATO vuba ahangaha. Urabizi neza’. ”
Ku iterabwoba rya misile, Johnson yongeyeho ati: “Ntekereza ko nkurikije ijwi ryoroheje yakoresheje, umwuka wo kwirekura yasaga nk’aho afite, yageragezaga gusa gukina no kugerageza kwanjye kumuganisha mu biganiro.”
Iyi filimi mbarankuru ya BBC igaragaza kutumvikana kuri hagati y’umuyobozi w’u Burusiya n’Uburengerazuba mu myaka yabanjirije igitero cya Ukraine.
Igaruka kandi kuri Perezida Zelensky ku cyifuzo cye cyaburijwemo cyo kwinjira muri NATO mbere y’igitero cy’u Burusiya.
“Niba uzi ko ejo u Burusiya buzigarurira Ukraine, kuki utampaye ikintu uyu munsi nshobora kubihagarikisha? Cyangwa niba udashobora kukimpa, noneho ubihagarike wenyine”, ibi ngo akaba ari ibyo Putin yabwiraga Boris Johnson.


