Intumwa nkuru y’u Rwanda mu bwami bw’u Bwongereza, Ambasaderi Busingye Johnston, yasubije umudepite witwa Lyn Brown wasabye iki gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi kwifatanya n’ibindi bikomeye kwemeza ko u Rwanda rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.
Uyu mudepite uhagarariye akarere ka West Ham, ashingiye kuri raporo yashyizwe hanze n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, tariki ya 19 Mutarama 2023 yasabye ko u Rwanda rwahamywa gufasha M23.
Icyo gihe yagize ati: “Impuguke za UN zasanze umutwe witwaje intwaro wa M23 warakoze ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri RDC birimo ubwicanyi no gusambanya ku gahato, kandi ko ufashwa n’ingabo z’u Rwanda. Guverinoma ya UK ntabwo yakomeza gukumira ubugizi bwa nabi mu gihe itakwiyunga na US, u Bufaransa, u Budage n’ibindi mu gutobora.”
Ambasaderi Busingye mu ibaruwa yageneye Depite Lyn tariki ya 27 Mutarama 2023, yamushimiye kuba yaragaragaje ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, mu kiganiro mpaka cyamuhuje na bagenzi be bagize Inteko ishinga amategeko.
Uyu mudipolomate yabwiye Depite Lyn ko ikibazo cyo muri RDC gifite umuzi kandi cyatewe n’Abanyekongo ubwabo, aho ubuyobozi bw’iki gihugu bwananiwe kurandura imitwe yitwaje intwaro irenga 130, bikagira ingaruka mbi zitaziguye ku bihugu bituranye birimo u Rwanda.
Ambasaderi Busingye yasobanuye uburyo Leta ya RDC yafashe umwanzuro wo kwitabaza Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ibihugu bituranye kugira ngo bishakire hamwe amahoro arambye, hagafatwa ibyemezo, ariko guverinoma n’abasirikare b’iki gihugu ntibyabyubahirize, bagakomeza gukorana n’imitwe yitwaje intwaro.
Yakomeje asobanurira Lyn ko mu rwego rwo kuyobya amahanga, RDC yashyize imbaraga nyinshi mu gukora ubukangurambaga bwo gukwirakwiza amakuru atari yo, yo kwemeza ko u Rwanda rufasha M23. Aremeza ko nta nyungu rwakura mu gufasha uyu mutwe, icyakoze ngo rwahomba kubera umutekano muke.
Ambasaderi Busingye yatangaje ko impuguke za UN zishimira gushinja u Rwanda gufasha M23, icyakoze ngo abafite aho bahuriye n’amateka yo mu karere ibi bihugu biherereyemo ndetse n’abazi inkomoko y’uyu mutwe witwaje intwaro baba abahamya b’uko raporo yazo ari ikinyoma.



