img-20220819-wa0100.jpg

Ngororero: Ikibazo cy’agatsiko k’abagore bari barazengereje abaturage cyavugutiwe umuti

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, aravuga ko ikibazo cyagaragajwe mu Karere ka Ngororero mu mpera z’umwaka ushize cy’agatsiko k’abagizi ba nabi byavuzwe ko kari kagizwe n’abagore gusa bari barajujubije abaturage bo mu Murenge wa Matyazo, babiba ndetse banabatega bakabambura, cyavugutiwe umuti ubu abo bagore baretse iyo ngeso mbi .

Amakuru yavaga mu Karere ka Ngororero, mu Murenge wa Matyazo, yavugaga ko hari agatsiko k’abagizi na nabi kagizwe n’abagore biba abantu bakanabambura mu buryo busa nk’aho babigize umwuga kakaba kari gahangayikishije abaturage.

Icyo gihe byavuzwe ko abo bagore ari abo ku Gasozi ka Nyamugumira ndetse biyise Abanyamugumira babikuye kuri ako gasozi ka Mugumira ko mu Murenge wa Matyazo ari naho bavuka.

Abaturage bavugaga ko aba bagore bishyize hamwe biba bakanambura abantu ngo basa n’ababigize umwuga ku buryo banategura ingendo zo hirya no hino bagiye gushaka aho bakwiba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yatangarije Bwiza.com ko yo makuru akibageraho kuwa 29 Ukuboza bagiye muri uyu murenge gukurikirana iki kibazo.

Ku murongo wa Telephone avugana na Bwiza kuri uyu wa Mbere, itariki 30 Mutarama 2023 ubwo twamubazaga uko iki kibazo cyakemuwe, CIP Rukundo yagize ati “Ikibazo cyarakemutse byo kuko twagiyeyo tuganiriza abaturage kuri 29 z’ukwa cumi n’abiri, kandi ubona ko habaye impinduka nziza, n’abakecuru barabyemeraga ko ibyo bintu babikoraga, barahindutse bagiye no mu matsinda,”

Yakomeje agira ati “ Barimo baracuruza, abatarabonye ubushobozi bajya gupagasa ahandi, bafite ubuzima, ubona ko habaye impinduka kugeza uyu munsi,”

Ku kibazo cyo kumenya niba abaturage batakibagezaho icyo kibazo, DPC yagize ati “ Oya, erega ntakigihari kuko twarabikurikiranye kugeza uyu munsi,”

img-20220819-wa0100.jpg

Ku kijyanye no kumenya icyo abagize ako gatsiko bafashwe bakorewe, yasubije ati “ Urumva, reba abaturage b’imyaka ya za 70, habayeho kwigisha, kuko buriya umurongo mugari w’igihugu ntabwo ari ugufunga. Iyo ugize amahirwe ukamenya ikintu gihari ugasanga abaturage ukabaganiriza, nabo bakiyemeza bakumva ko ibyo bintu bidakwiriye, noneho bakagirana imihigo n’abayobozi ibyo bagiye gukora bakanabishyira mu nyandiko noneho hakabaho gukurikirana kandi ukabona birakunze biba ari amahirwe.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yasoje iki kiganiro cyihariye yagiranye na Bwiza ashima uruhare itangazamakuru rigira.

Ati “ N’ikindi wenda nagiraga ngo mbasabe, abantu bajya basangira amakuru erega, none se amakuru ubundi ko muba mugamije ko abaturage babona ibyiza. Iyo habaye gusangira amakuru, n’umuyobozi agakurikirana, burya muba mumwubatse,”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *