Abaturage b’imwe mu irenge y’icyaro y’akarere ka Karongi baravuga ko imihanda mibi ari kimwe mu bibaheza mu bwigunge n’ubukene bukabije, bagasaba akarere, abafatanyabikorwa bako n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) kubatabara, kuko ngo hari n’abatabasha kugera ku bitaro bagombye kwivurizaho bitewe n’uko imihanda bakanyuzemo babigana yapfapfanye.
Abaganiriye na Bwiza.com, batangaje ko, mu by’ukuri abaturage b’aka karere ari abakozi, bakunda umurimo, bananyotewe iterambere n’imibereho irushijeho kuba myiza nk’iyo bumva ahandi, ariko imihanda mibi ibabuza kugeza umusaruro ku masoko, ntibanatembere ngo barebe aho abandi bageze, n’ugize ubushobozi akava aho habi akigira aho abona ibyo akeneye by’ibanze.
Umuhanda bashyira mu majwi cyane ni uwa Gasarenda-Musebeya-Mushubi-Nkomane-Manji-Gisovu (Twumba)-Bisesero- Mubuga, aho abatuye umurenge wa Twumba bavuga ko uramutse ushyizwemo kaburimbo, hehe n’ubukene bukabije n’imibereho mibi yabokamye kandi ntako batagira ngo biteze imbere.
Umwe mu baturage b’umurenge wa Twumba, ati: “Uwadukorera uriya muhanda, akawushyiramo kaburimbo, n’imodoka ziwugendamo, ubukene no kunanirwa kwivuza byaba birangiye. Twahura na Nyamagabe mu majyepfo bikatugeza ahandi nka za Kigali byihuse, mu burengerazuba twagera ku muhanda Kivu belt twumva bavuga twahawe na Nyakubahwa perezida Kagame ariko abenshi tutaranarebesha amaso, bikatugeza Rusizi-Rubavu n’ahandi.’’
Avuga ko uyu murenge uri mu bwigunge bukabije,akanemeza rwose ko uri mu mirenge mike cyane mu gihugu abaturage bari mu mibereho igoye,kandi bahinga icyayi cyinshi bajyana mu ruganda rwa Gisovu,ayo bakuyemo ntagire icyo abamarira kubera ibiciro biba biri hejuru cyane y’ibisanzwe.
Baranibaza uburyo uru ruganda rugeza iki cyayi i Kigali ngo kijye mu mahanga kuko umuhanda wangiritse bikabije, bakaba banahinga cyane ibirayi byiza, batabasha kugeza ku masoko,yaba aya Nyamagabe, Karongi, Rusizi n’ahandi, bagahinga amashyamba cyane ariko imbaho n’amakara bikabura kigura, bakazahazwa n’ubukene n’imirire mibi, batabuze icyabagira abasirimu nk’ab’ahandi.
Ati: “Umuturage wa Twumba ari mu bwigunge mu mpande zose, tunibaza niba Leta ituzi bikatuyobera. Ntaho duhurira na Nyamagabe, umujyi wacu Karongi , Nyamasheke na Rusizi kandi ukozwe waduhuza n’ibyo bice byose.’’
Kubyo kwivuza, ati: “Ndahamya mpagaze ku maguru yombi ko Twumba igifite abaturage bativuza. None se bakwivuriza he? Kugera ku bitaro bya Mugonero umuntu agiye n’amaguru arwaye byoroheje ni amasaha 6. Urembyeni ukumuheka mu ngobyi amasaha nk’umunani kugenda gusa. Moto ni amafaranga 7000 kugera ku Mubuga, utarashyiraho agera ku bitaro bya Kibuye cyangwa ibya Mugonero.’’
Arakomeza ati: “Kuhava kugera muri santere y’ubucuruzi ya Mugonero muri Nyamasheke na moto ni 10.000, kujya mu Gasarenda ni amafaranga 15.000. Iyo imvura yaguye aho hose nta na hamwe moto yakugira, abaheka mu ngobyi bagenda binuba. Uyu muturage urembye cyangwa umugore uri kunda wowe urambwira ko bimugendekera bite, cyane ko n’ibigo nderabuzima by’ino kugira ngo umuforomo ushoboye azemere kuza kubikoramo ari irindi hurizo?’’
Avuga ko nk’ibicuruzwa biva ahandi bihagera biri hejuru cyane,aho nk’agafuka k’ibilo 25 k’umuceri, mu gihe mu Gasarenda kaba ari amafaranga 31.000 ho aba ari 41.000. Utuvuta two kurya tubona umugabo tugasiba undi, abana batsinda icya Leta ntibajye aho boherejwe kubera inzira mbi, n’ibindi bibazo bituruka kuri uyu muhanda,ukozwe n’abagana urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero bakwiruhutsa.
Undi muhanda ushyirwa mu majwi ni uhuza Karongi na Ngororero unyuze mu mirenge ya Murambi na Murundi muri aka karere, ugenda ku nkengero za Nyabarongo ukagera Nyange muri Ngororero, abaturage ngo babwiwe ko uzakorwa amaso ahera mu kirere.
Umuturage wa Murambi ati: “Nk’ubu kugira ngo umuturage wa Murundi azave ku kigo nderabuzima cya Munzanga ajya ku bitaro bya Kirinda biragoye cyane. Imvura yaguye bwo na Taransiferi ikigo nderabuzima nticyakwirirwa kiyiguha. Bivuze ko umugore uri ku nda ikigo nderabuzima kidashoboye aba ashobora no gupfa nubwo ntawe urapfa ariko udakozwe ni yo maherezo.’’
Iyi mihanda kimwe n’indi ihuza abaturage mu mirenge,n’ibahuza n’umujyi wa Karongi, n’indi yo mu mujyi nk’uwashyizwe mu yunganira Kigali, abaturage bavuga ko ari yo ntandaro y’ibibazo byose bahura na byo, n’icy’imirire mibi ihavugwa ngo byaba bifitanye isano, kuko niba batabasha kujya ku masoko, ngo bahahe neza batarya neza.
Undi muhanda wari ubazonze bashimira ariko perezida Kagame,uherutse kubemerera kuwushyiramo kaburimbo, ni uca mu Birambo uhuza ibiro by’intara y’uburengerazuba n’iy’amajyepfo, ngo nukorwa uzahindura byinshi mu mibereho y’abawuturiye.

Iyi mihanda kimwe n’ibiraro byinshi bitameze neza, ni bimwe mu byagarutsweho mu nama iherutse guhuza ubuyobozi bw’aka karere, abafatanyabkorwa bako mu iterambere (JADF) n’izindi nzego, barebera hamwe aho imihigo 108 bahize igeze, n’ikiri hasi ikibura ngo yeswe, aho byavuzwe ko n’abayobozi banyuranye bagiye baganira n’abaturage mu mirenge, biri mu byo babasanganije bifuza ko byakwihutishwa.
Umuyobozi w’aka karere Mukarutesi Vestine, na we yemera ko igihe kabona imihanda kifuza n’uko kayifuza, kagira impinduka mu iterambere n’imibereho myiza,ariko ko hari iri mu nyigo igiye gutangira kubakwa ku bufatanye na RTDA, hakaba n’itarajya mu nyigo, nk’uwo wa Bisesero, ariko na wo uhangayikishije cyane, ugomba kwihutirwa.
Ati: “Ni imihanda myinshi ikeneye gukorwa,kuko nk’uriya uca ku rwibutso rwa Bisesero abaturage ba Twumba bifuza, ugera no ku ruganda rw’icyayi rwa Gisovua kandi ari uruganda rukomeye cyane, ukeneye gukorwa byihutirwa. Hazabanza inyigo yawo kuko itarakorwa, ariko urihutirwa cyane nk’uko abaturage babivuga. N’iyo yindi basaba ntizibagirana uko ubushobozi buzaboneka.’’
Karongi ituwe n’abaturage barenga 368.000,mu mirenge 13,utugari 88 n’imidugudu 537,bavuga ko ibikorwa remezo, cyane imihanda bikiri ikibazo, umuyobozi wa JADF yako, Kellen Kebikomi akavuga ko igihe hakorwa ibishoboka byose ngo ibikorwa remezo bibagereho, basabwa gufata neza ibihari, kuko hari aho usanga batarabyumva neza kandi bitwara menshi byubakwa.





