Umunyamerika Michael Bechky yaheshejwe ubutaka yari yarariganyijwe n’Umunyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza ku wa Mbere tariki ya 30 Mutarama, rwategetse ko Umunyamerika Michael Bechky asubizwa ubutaka yari yarariganyijwe n’Umunyarwanda Iradukunda Gilbert akabwandikwaho nka nyirabwo.

Imiterere y’ikibazo

Ku itariki ya 04 Mutarama ni bwo uru rukiko rwaburanishije mu mizi urubanza Michael Allen Bechky yaregagamo Iradukunda kumutwarira ubutaka buherereye mu mudugudu wa Butorwa, akagari ka Nyonirima ho mu murenge wa Kinigi w’akarere ka Musanze.

Mu iburanisha Me Munyentwari Jean Maurice wunganira abarega, yabwiye urukiko ko ibya Allen na Iradukunda Gilbert bigitangira hari muri 2015, ubwo uriya munyamerika yahaga Iradukunda $126,000 yo kumugurira ibibanza birindwi, hanyuma undi akaza kuvanamo kimwe muri byo akacyiyandikaho.

Yavuze ko Allen Michael Bechky akiza mu Rwanda yakoranye na Iradukunda Gilbert wari umenyerewe iby’amahoteri, bakorana amasezerano y’uko yamufasha gushinga Hoteli mu Rwanda.

Allen ngo yemeye gutanga igishoro, hanyuma Iradukunda akakibyaza umusaruro.

Mu masezerano bombi bagiranye ngo bumvikanye ko nyuma y’imyaka itanu Iradukunda azegukana 50% by’imigabane y’iyo hoteli ku bwo kubyaza umusaruro ariya mafaranga yari yarahawe.

Mu masezerano bakoranye cyakora cyo ngo bemeranyije ko Iradukunda Gilbert agomba kuba umukozi (General manager), ndetse imitungo yose yaguze ikandikwa mu izina rya Villa Gorilla Hoteli.

Me Munyentwari yavuze ko nyuma yo kugura ubutaka, Iradukunda yaje kubakisha hoteli Villa Gorilla muri 2016; anubaka ku butaka burimo ubwo aburana na Allen Michael Bechky.

Mu kugaragaza ko Iradukunda na we yaba azi neza ko ubutaka aburana atari ubwe, Me Maurice Munyentwari yavuze ko muri 2019 Iradukunda ubwe yitangarije ku rubuga rwe rwa Facebook binyuze mu mafoto yarushyizeho ko ubutaka bwose ari ubwa Villa Gorilla ndetse ahamagarira abatuye Isi gusura iyi hoteli.

Yavuze ko bigeze muri 2020 ari bwo yibarujeho ubutaka bwa Allen.

Iradukunda Gilbert wirukanwe muri Kamena 2021 kubera imicungire mibi ya Hoteli, ngo byabaye ngombwa ko abo yakoreraga bamubaza impamvu yiyanditseho ubutaka bwabo, undi avuga ko bazabikosora.

Me Munyentwari yavuze ko ku musoro wa 2020 Iradukunda Gilbert ari we wakoze imenyekanishamusoro ry’ubutaka yaburanaga na Allen Becky, ariko abikora mu izina rya Villa Gorilla Hotel. Yavuze ko icyo ari ikimenyetso kerekana ko ubutaka atari ubwe.

Uyu munyamategeko yavuze ko ibirenze ibyo uregwa ku wa 17 Ukuboza 2020 yahaye Allen ubutumwa bwa Email amusaba ko yakohereza amafaranga yo gusora.

Yasabye urukiko kubaza uregwa impamvu yiyitirira ubutaka atigeze na rimwe atangira imisoro, ndetse n’aho yabaga ubwo ubutaka bwubakwagaho.

Ku bwa Me Maurice Munyentwari, “kwiyandika kuri buriya butaka kwa Iradukunda ni kubera agahinda, nyuma yo kudahabwa 50% by’imigabane ya Hoteli yari yaremerewe.”

Yasabye Urukiko gushingira ku bikubiye mu ngingo ya 108 y’itegeko ryerekeye ibimenyetso bicukumbuye, rugaha Allen ubutabera.

Umwunganizi mu mategeko w’uregwa yabwiye urukiko ko umukiriya we atigeze yirukanwa n’uriya munyamerika, ngo kuko yari atari umukozi we.

Iyi ngingo yo kwirukanwa iri mu yagiye ikunda kuzamura impaka mu rukiko, bijyanye no kuba uregwa avuga ko nta masezerano y’akazi yigeze asinyana n’umukoresha we.

Me Rwamukwaya Evariste yabwiye urukiko ko mu masezerano uwo yunganiraga yari yaragiranye na Allen, ntaho yabuzwaga kuba yagura umutungo we bwite, agasaba ko abarega bagaragaza aho muri $126,000 Iradukunda yari yarahawe hari aho yaba yarasabwe kugura ingano y’ibibanza cyangwa bakavuga aho byagombaga kuba biri.

Yavuze ko ikibanza ashinjwa kwiba kuba kegereye Villa Gorilla Hotel nta kibazo gikwiye kubibamo, ndetse abaza niba harigeze hakorwa ’Expertise’ igaragaza niba hari amafaranga Iradukunda yaba yarapfushije ubusa mbere y’uko umutungo we watakwa.

Me Rwamukwaya kandi yavuze ko Iradukunda atari umukozi wa Allen, ko ahubwo “yari umufatanyabikorwa we, bityo ko atashoboraga kwiyiba” kandi umutungo wari nk’uwe.

Yavuze ko uko Iradukunda Gilbert yaguraga ubutaka Allen yahitaga atwara icyangombwa cyabwo, bityo akabaza impamvu atahise atwara icyangombwa cy’ububuranwa ubwo bwagurwaga.

Yavuze ko ibivugwa ko Iradukunda yatwaye ubutaka bwa Allen Michael Bechky ari “imitwe y’abazungu kuri ubu bafite Villa Gorilla Hotel”, binajyanye no kuba Allen we atakiba mu Rwanda.

Me Rwamukwaya yavuze ko umukiriya we atigeze yirukanwa, ko ahubwo yahisemo guhunga nyuma yo kubona Villa Hotel ijemo abandi bantu atazi.

Muri uru rubanza hanagarutswe ku gishushanyo cy’isambu yubatsemo Villa Gorilla Hotel gishushanyishijwe intoki Iradukunda Gilbert yemera ko ari we wagikoze kugira ngo agaragaze iriya Hoteli.

Uyu ubwo yahabwaga umwanya yavuze ko ikibanza yaburanaga na Aallen we yakiguze mu nguzanyo uriya munyamerika yari yaramuhaye, akaba yarakiguze ku giti cye kugira ngo ateze imbere aho akorera.

Me Rwamukwaya wamwunganiraga yavuze ko umukiriya we atigeze agambirira kwiba Allen ubutaka, ngo kuko iyo biba ari ibyo yakabaye yaragiye no kubugura ahandi.

Umucamanza yabajije Rwamukwaya uko byari kugenda iyo ba nyiri Villa Gorilla Hotel baza kuyizitira hanyuma bwa butaka bugahera imbere, asubiza ko icyo kibanza kitahoze muri Hoteli ko ahubwo abazungu nyuma yo kwirukanwa bagose ubutaka bw’uwo yunganira kugira ngo bazabwiyitirire.

Iradukunda Gilbert yavuze ko kuba ubutaka bwe bukikijwe n’inyubako za Hoteli bitavuze ko atari ubwe.

Iradukunda yasabwe kugaragaza amasezerano yaba yaraguriyeho ubutaka yise ubwe, yavuze ko inyandiko zoze yari afite zatwawe ubwo abazungu babomoraga ibiro bya Hoteli mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Yavuze ko ubutaka buburanwa yabuguze muri 2018, ibyatumye uwunganira Allen abaza niba yaba yaraguze ubutaka buriho ibikorwa bya Villa Gorilla Hoteli.

Ni nyuma yo kugaragaza ko uregwa yagiye apostinga ku mbuga nkoranyambaga ze (Facebook) amafoto ya Villa Gorilla Hotel ari ho na buriya butaka buburanwa. Yasabye urukiko gusuzuma ayo mafoto.

Me Munyentwari yasobanuye ko ku wa 08 Mata 2021 Allen yasabye Iradukunda Gilbert kumwereka ubutaka yari amaze kugurira Villa Gorilla Hotel, ari na bwo undi yashushanyije n’intoki ya karita Iradukunda yemeye mbere yo kuyimwoherereza ku rubuga rwa Whatsapp.

Yavuze ko ubutaka bwaburanwaga butariho Jardin gusa, kuko bunariho ’Fire Pit’ boteraho umuriro ahamya ko yubatswe muri 2016.

Iradukunda wakunze gusa n’uwivuguruza yavuze ko iyi ’Fire Pit’ ari we wayubatse, gusa avuga ko atibuka neza igihe yayubakiye.

Uko urukiko rwasesenguye urubanza

Ku wa Mbere ubwo hasomwaga umwanzuro wa ruriya rubanza, urukiko rwavuze ko rurasanga hari amasezerano yabaye ku wa 21 Kanama 2015, hagati ya ALLEN MICHAEL BECHKY na IRADUKUNDA Gilbert.

Rwavuze rusanga muri ayo masezerano handitswemo ko IRADUKUNDA Gilbert ari General Manager wa VILLA Gorilla ndetse mu ngingo ya kabiri yayo masezerano hakaba handitswemo ko”Iradukunda azishyura ayo madolari 126.000 mu byiciro mu gihe cy’imyaka itanu amasezerano asinywe; ko natishyurwa muri icyo gihe cy’imyaka itanu ibijyanye n’igihe cyo kwishyura no kugabana imigabane bizaganirwaho.”

Iyo ngingo ikomeza ivuga ko “nyuma y’uko Allen yishyuwe 100% ya mafaranga yashowe Gilbert azahabwa 50% y’imigabane muri VILLA GORILLA Ltd, ko Allen Michael Bechky afite 100% y’imigabane kugeza igihe agaruriwe amafaranga ye.”

Urukiko kandi rwavuze ko rusanga kandi hari ibaruwa yo ku wa 15 Kamena 2021 yirukana IRADUKUNDA Gilbert muri VILLA GORILLA LTD kuko inshingano bari bemenyeranyije atazubahirije, ikaba yaramugezeho ku wa 18 Kamena 2021 nyuma yo kuyishyikirizwa n’umuhesha w’inkiko witwa Me UWINTIJE Valerie.

Ku bw’urukiko, “ibika bibiri bibanziriza iki bihurijwe hamwe bivuguruza imvugo za IRADUKUNDA Gilbert, wireguye avuga ko muri VILLA GORILLA harimo shares [imigabane] ze”, rwashingira kuri ayo masezerano rugasanga “imigabane IRADUKUNDA yari kuzayigira iyo aba yarishyuye ayo madolari 126.000 mu gihe cy’imyaka itanu.”

Rwasanze kandi ko mu gihe atari kuyishyura muri icyo gihe cy’imyaka itanu, ibijyanye n’igihe cyo kwishyura no kugabana imigabane byari kuzaganirwaho; ko nyuma y’uko Allen yishyuwe 100% y’amafaranga yashowe Gilbert azahabwa 50% y’imigabane muri VILLA GORILLA Ltd, ko Allen Michael Bechky afite 100% y’imigabane kugeza igihe agaruriwe amafaranga ye.

Urukiko rwasanze “Kuba rero IRADUKUNDA Gilbert ntaho agaragaza ko ALLEN yishyuwe 100% y’amafaranga yashowe, ntagaragarize Urukiko ikimenyetso cy’uko izi mpaka zavutse yaramaze kugira 50% y’imigabane yo muri VILLA GORILLA, ntaho yahera yiyitirira imigabane avuga afite muri Villa Gorilla.”

Rwavuze kandi ko IRADUKUNDA Gilbert ubwo yasohokaga mu biro yakoreragamo icyemezo cyo kuhava ari we wagifashe ubwe, nta muntu uwo ariwe wese agaragaza wahamusanze ngo ahite amusohoramo bitunguranye, nta gitutu yokejwe cyangwa ngo haze izindi mbaraga yashyizweho ngo ahasohoke hutihuti.

Ngo Kuba ubwe ariwe wifatiye icyemezo agafunga ibiro akagenda, kwitwaza inyandiko y’umuhesha w’inkiko igaragaza uko yasanze ingufuri bayiciye bagashyiraho iyabo si ikimenyetso cyashingirwaho hemezwa ko yasize amasezerano y’ubugure bw’ubutaka mu biro, mu gihe yabisohotsemo nta gitutu ashyizweho nta n’uwamuhagaze hejuru ngo amushushubikanye bitunguranye agende adatwaye inyandiko zose zazamurengera mu gihe yaba agize ibibazo nk’ibi arimo.

Urukiko kandi rwavuze ko rusanga rushingiye ku bimenyeso byatanzwe na Me MUNYENTWALI Jean Maurice ku kuba imisoro y’ubu butaka yarabarurirwaga kuri TIN number ya VILLA bikozwe na IRADUKUNDA, kuba IRADUKUNDA yiyemerera amafoto yahaga ALLEN MICHAEL BECHKY ku mbuga nkoranyambaga amumurikira ibikorwa bya VILLA GORILLA agashyiramo n’ubwo butaka, kuba igishushanyo GILBERT yemera yakoze n’ikaramu y’ubururu ku rupapuro rwera yerekana ibibanza bya VILLA GORILLA na za UPI ibyo bibanza bifite muri iki gihe muri byo hakaba harimo n’ikibanza kiburanwa muri uru rubanza gifite UPI: 4/03/07/05/5949 aho yanditse (VG) 6th Land, byose uko bingana nta na kimwe kivuyemo akajya yandikamo ijambo (VG): bisobanuye VILLA Gorilla ahaburanwa ntiyandikemo byibura impine y’amazina ye nk’uko akoresha VG iki gishushanyo akacyoherereza ALLEN, Kuba ubutaka Gilbert yita ubwe buri hagati bukaba buzengurutswe n’ubwa VILLA GORILLA uregwa akaba ataragize amakenga ngo abumenyekanishe vuba na bwangu akibugura ngo butazitiranwa n’ubwa VILLA GORILLA, ndetse we ubwe akaba yarubatseho inyubako za VILLA GORILLA, kuba IRADUKUNDA atagaragaza amasezerano y’ubugure bw’aho yita ahe akavuga ko yayasize muri office nyamara yarayisohotsemo nta gitutu ashyizweho nk’uko byasobanuwe haruguru, kuba ubutaka UPI: 4/03/07/05/5949 buburanwa muri 2016 bwarubatsweho Fire pit (ahantu hubatse ikintu abantu boteramo umuriro kubera ubukonje) IRADUKUNDA wiyita nyirabwo yari atarabugura dore ko yiregura ku gihe iyi fire pit yayubakiye yavuze ko atakibuka.

Urukiko ku bw’ibi rwasanze mu guca uru rubanza rwashingira ku ngingo ya 108 y’Itegeko N° 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo ivuga ko: “Ibimenyetso bicukumbuwe no gusesengura urubanza ni ibimenyetso bitacukumbuwe n’amategeko, bicukumburwa n’ubwenge n’ubushishozi bw’abacamanza.”

Iyi ngingo yungano ko “abacamanza bagomba kwemera gusa ibyo bimenyetso iyo bikomeye, bisobanuye kandi bihuje”, icyatumye urukiko ruyihuza n’ibimenyetso byagaragajwe n’uruhande rwa Allen.

Rwavuze rero ko rusanga ibivugwa n’uhagarariye abarega aho asaba ko ubutaka UPI: 4/03/07/05/5949 bukurwa ku mazina ya IRADUKUNDA Gilbert, maze bukandikwa kuri VILLA GORILLA LTD bikwiye ko VILLA Gorilla ibwandikwaho kuko abarega babutsindiye, maze hagashingirwa ku ngingo ya 19 y’Itegeko N°27/2021 ryo ku wa 10/06/2021 Itegeko rigenga ubutaka.

Rwavuze ko ubutaka UPI: 4/03/07/05/5949 bukurwa ku mazina ya IRADUKUNDA Gilbert, bukandikwa kuri VILLA GORILLA LTD.

Icyemezo cy’Urukiko

Urukiko nyuma yo kwisunga ingingo z’amategeko yerekeye imanza z’imbonezamubano, rwavuze ko rusanga IRADUKUNDA atsindwa muri uru rubanza, bityo akaba agomba kwirengera ingaruka zo kuba yarashoye mu manza abamurega, ibivuze ko amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avoka we yasabaga ntayo agomba guhabwa.

Rwavuze ko ahubwo ari we ugomba guha Allen Michael Bechky na Villa Gorilla Ltd amafranga y’igihembo cy’avoka angana na 1.000.000frs; akaba agomba kandi gusubiza Allen Michael Bechky na VILLA GORILLA LDT buri wese amafranga ibihumbi icumi (10.000frs kuri buri wese) na ho ay’ikurikiranarubanza yo akaba atatangwa kuko Allen Michael Bechky na VILLA GORILLA LDT baburaniwe n’avocat hakaba nta bindi byakozwe byo gukurikirana urubanza byatuma amafranga y’ikurikiranarubanza atangwa.

Urukiko rwanemeje kwakira ikirego cya Allen Michael Bechky na VILLA GORILLA LDT, kandi ko gifite ishingiro.

Rwemeje ko ubutaka bufite UPI: 4/03/07/05/5949 buherereye mu Mudugudu wa Butorwa akagari ka Nyonirima, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru bukurwa ku mazina ya IRADUKUNDA Gilbert kuko atari ubwe, bukandikwa kuri VILLA GORILLA LTD ihagarariwe na ALEXENDER-CROSSAN LISA B (umuyobozi wayo).

Rwategetse IRADUKUNDA Gilbert guha Allen Michael Bechky na Villa Gorilla Ltd ihagarariwe na ALEXENDER-CROSSAN LISA B (umuyobozi wayo) amafranga y’igihembo cy’avoka angana na miliyoni imwe (1.000.000frs).

Rwategetse IRADUKUNDA Gilbert kandi gusubiza Allen Michael Bechky na VILLA GORILLA Ltd amafaranga y’amagarama batanze barega angana n’ibihumbi icumi (10.000frs) kuri buri wese.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *