Umukobwa ukiri muto wo muri Kenya witwa Tebby Wambuku Kago yahawe uburenganzira bwo gukoresha impano y’amadolari angana n’amafaranga y’u Rwanda (Frw) miliyoni 909.9 yahawe n’umushoramari mu by’ifaranga ry’ikoranabuhanga w’Umubiligi, ikamara imyaka ibiri ifatiriwe.
Wambuku yasobanuye muri Mata 2021 yahawe aya mafaranga n’uyu mushoramari witwa Marc De Mesel wabaye muri Kenya mu 2017, nk’impano kuko ngo barakundanaga. Umukobwa yari amaze amezi abiri afunguriye konte muri Equity Bank.
Ikinyamakuru Nation gisobanura ko muri Kamena 2021 ari bwo uyu mukobwa yabikije aya mafaranga kuri konte yari yarafunguye, ariko ikigo cya Leta gishinzwe kugaruza amafaranga, ARA, gitangira kumukeka kuko atagaragazaga akazi akora kamwinjiriza bigeze kuri uru rwego.
ARA yafashe icyemezo cy’agateganyo cyo gufatira aya mafaranga yose, mu gihe hari hamaze gutangira iperereza, kugira ngo harebwe niba uyu mukobwa ataba yarakiriye aya mafaranga binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.
Umukobwa yitabaje urukiko, asobanura imvano nyakuru y’amafaranga, ihabwa agaciro n’urukiko rukuru rwa Milimani kuri uyu wa 30 Mutarama 2023, rwanamuhesheje uburenganzira bwo gutangira gukoresha amafaranga ye.


