Imiti mu bitaro byo muri Uganda ikomeje kuba ingume

Ikibazo cy’imiti idahagije mu bitaro byo muri Uganda cyongeye gutuma Abagande barembera mu ngo, binahagurutsa inzego zose. Ubucukumbuzi bwakozwe n’ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda bwerekanye ko ibigo nderabuzima bya Leta hirya no hino mu gihugu, cyane ibihereye mu byaro, ububiko bw’imiti burimo ubusa. Ibyo biri gusunikira abarwanyi kujya kugura imiti mu mavuriro yigenga gusa […]

Indi midugudu yo muri Masisi yaguye mu biganza bya M23

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko umutwe wa M23 wamaze kwigarurira indi midugudu muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni nyuma y’imirwano yasakiranyije izi nyeshyamba n’Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC). Kuva ku wa Kabiri w’iki Cyumweru FARDC n’abambari bayo basubukuye ibitero ku birindiro bitandukanye by’umutwe wa M23, mu […]

M23 ikwiye gusubira inyuma, ariko ntize mu Rwanda: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ashyigikiye imyanzuro ya Nairobi n’iya Luanda isaba umutwe witwaje intwaro wa M23 guhagarika imirwano no gusubira inyuma, ariko ngo abarwanyi bayo ntibagomba kuza mu Rwanda. Mu kiganiro aherutse kugirana n’umwanditsi mukuru François Soudan wa Jeune Afrique, Perezida Kagame yagize ati: “M23 ikwiye guhagarika imirwano, igasubira inyuma nk’uko yabisabwe n’akarere. Ntabwo […]

Abakinnyi bamaze guhamagarwa inshuro nyinshi mu Mavubi

Muri rusange ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashinzwe mu w’1972 nyuma y’imyaka 10 u Rwanda rubonye ubwigenge, maze riza kwemezwa nk’umunyamuryango w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’, ndetse n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’aamaguru muri Afurika ‘CAF’ mu w’1976. Umukino wa mbere uzwi n’aya mashyirahamwe wabereye muri Gabo, u Rwanda rwawukinnye tariki ya 29 Kamena 1976 aho […]

Nyarugenge: Ubushinjacyaha bwasabiye umwana w’imyaka 13 gufungwa imyaka 10

Ubushinjacyaha ku wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023, bwasabiye igifungo cy’imyaka 10 Nzamwita Ramadhan w’imyaka 13 y’amavuko bukurikiranyeho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge. Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo Nzamwita yatawe muri yombi ubwo inzego z’umutekano zafatiraga iwabo mu rugo (mu cyumba cya se) udupfunyika turenga 50 tw’urumogi, mbere yo kujya gufungirwa kuri Sitasiyo ya […]

Umugore yakubise imitwe y’abana be ku rutare, yitwaje Bibiliya

Umugore wo muri Zimbabwe, Mary Rukobo, yatawe muri yombi n’abapolisi, azira gukubita imitwe y’abana be (harimo ufite amezi abiri n’uw’imyaka ibiri) ku rutare nyuma yo kumva nabi umurongo wa Bibiliya. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mashangana, aho uyu mubyeyi yasomye umurongo wa Bibiliya akawusobanukirwa nabi, bikaza gutuma yiyangiriza abana be. Abatanze amakuru bavuze ko uyu […]

Ushobora kwiga icyongeraza, IELTS, TOEFL ukakimenya utavuye aho uri- Iga kuri poromosiyo

img-20221208-wa0027.jpg

Abashaka kwiga kuvugira mu ruhame (Public speaking and negociation) Icyongereza n’Igifaransa by’umwihariko abayobozi n’abikorera bashyiriweho promosiyo n’ishuri ryigisha izi ndimi, TOEFL, IELTS na DUOLINGO rizwi nka IFA SPEAK & TECH ACADEMY, ryagabanyije ibiciro kandi biroroshye kuko wakwiga utavuye aho uri. Abifuza kwiga Icyongereza, haba kuvugira mu ruhame, muri bizinesi zitandukanye n’ahandi, abarigana biga ku buryo […]

Urugo rwa Dr Kamanzi rwasatswe, akekwaho gucumbikira abarwanyi ba M23

Dr Kamanzi Runigi Emmanuel uyobora ishyirahamwe ry’aborozi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo rizwi nka ACOGENOKI yatangaje ko urugo rwe ruherereye mu mujyi wa Goma rwasatswe n’abasirikare bo mu rwego rushinzwe iperereza, bakekaga ko yaba acumbikiye abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23. Ni amakuru yatangaje anyomoza ayakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga […]

Tshisekedi yikomye u Rwanda mu maso ya Papa Francis uri muri RDC

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo yakiraga umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yongeye kwikoma u Rwanda arushinja guteza umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu cye. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama ni bwo Papa Francis yageze i Kinshasa, mu ruzinduko rw’iminsi ine ari kugirira muri Repubulika […]

Umukobwa yemerewe gukoresha impano ya Frw miliyoni 909 yari yarahawe agafatirwa

Umukobwa ukiri muto wo muri Kenya witwa Tebby Wambuku Kago yahawe uburenganzira bwo gukoresha impano y’amadolari angana n’amafaranga y’u Rwanda (Frw) miliyoni 909.9 yahawe n’umushoramari mu by’ifaranga ry’ikoranabuhanga w’Umubiligi, ikamara imyaka ibiri ifatiriwe. Wambuku yasobanuye muri Mata 2021 yahawe aya mafaranga n’uyu mushoramari witwa Marc De Mesel wabaye muri Kenya mu 2017, nk’impano kuko ngo […]

Gen. Kabarebe, Gen. Kazura na Maj. Gen. Murasira bahaye umugisha umukino wa nyuma w’ingabo

Aba ni abasifuzi bayoboye uyu mukino na ba kapiteni b'amakipe yombi

Abarimo General James Kabarebe, Jean Bosco Kazura na Minisitiri w’ingabo, Albert Murasira, bahaye umugisha umukino wa nyuma w’umupira w’amaguru w’ingabo z’u Rwanda. Uyu mukino wabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cy’akarere ka Bugesera kuri uyu wa 31 Mutarama 2023, uhuza abasirikare bo mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu, RG (Republican Guard) n’izo mu mutwe ushinzwe ibikorwa […]

RURA yagabanyije ibiciro by’ibikomoka muri Peteroli

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwagabanyije ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ugereranyijwe n’ibyari bisanzweho kuva mu mezi abiri ashize. Itangazo rikubiyemo ibiciro bishya byatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Gashyantare 2023, RURA yavuze ko igiciro gishya cya lisansi kitagomba kurenga Frw 1,544 kuri litiro, mu gihe icya mazutu kitagomba kurenga Frw 1,562 kuri litiro imwe. […]

Uhuru Kenyatta yongeye kwingingira FARDC na M23 guhagarika imirwano

Umuhuza w’Abanyekongo wagenwe n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Uhuru Kenyatta, yongeye kwingingira ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 guhagarika imirwano. Uhuru yatangaje ko mu gihe imirwano yakajije umurego, kuri uyu wa 31 Mutarama 2023 yagiranye ikiganiro cyihutirwa na komite ngishwanama ya EAC. Iki kiganiro kandi cyanarebaga imirwano ndetse n’ibitero […]