Abarimo General James Kabarebe, Jean Bosco Kazura na Minisitiri w’ingabo, Albert Murasira, bahaye umugisha umukino wa nyuma w’umupira w’amaguru w’ingabo z’u Rwanda.
Uyu mukino wabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cy’akarere ka Bugesera kuri uyu wa 31 Mutarama 2023, uhuza abasirikare bo mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu, RG (Republican Guard) n’izo mu mutwe ushinzwe ibikorwa byiharye bya gisirikare, SOF (Special Operation Forces).
Muri uyu mukino wari uryoheye ijisho kandi witabiriwe n’abafana benshi, barimo abasirikare n’abasivili, ikipe ya RG yatsinze SOF ibitego 2-1, inahita yegukana igikombe yari imaze amezi atatu ihatanira.
Nyuma y’umukino, hatanzwe imidali n’ibihembo ku basirikare bakorera mu mitwe itandukanye bitwaye neza mu marushanwa atandukanye. Igihembo nyamukuru ni icyahataniwe kuri uyu wa 31 Mutarama 2023.
Amarushanwa yahataniwe ni: Football, Volleyball, Handball, Athletic ndetse n’ubwo kurasa hifashishijwe imbunda ya AK-47 na pisitoli. Abasirikare bayitabiriye ni abo muri: Military Police, Mechanized Brigade, RG, General Headquarters kugeza ku mutwe muto ubarizwa muri RDF.
General Kabarebe usanzwe ari umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen. Kazura usanzwe ari Umugaba Mukuru, Maj. Gen. (Rtd) Frank Mugambage usanzwe ari Umugaba w’Inkeragutabara, Maj. Gen. Albert Murasira, Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi na Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, ni bo batanze ibihembo.
Perezida wa FERWAFA yanatanze ibihembo bye bwite by’imipira y’amaguru, abiha abasirikare bitwaye neza ndetse n’abakuru barimo Gen. Kabarebe na Kazura. Aba ni abasifuzi bayoboye uyu mukino na ba kapiteni b’amakipe yombi Ku ntebe y’abasimbura Aha umukino wari wamaze gutangira, abafana benshi bakurikira Umukinnyi wa RG yari agiye gutera ‘coup franc’ Umukino wa RG na SOF wari ishyiraniro Umukino wa RG na SOF wari ishyiraniro Morale yari ku rwego rwo hejuru mu bafana b’ikipe ya RG Amakipe yombi yari ahanzwe amaso, buri mufana ategereje ko iye itsinda Ikipe ya RG yitwaye neza cyane mu gice cya mbere cy’umukino No mu basirikare bakuru, ibyishimo byahasesekaye Ikipe ya SOF yitwaye neza mu gice cya kabiri, kuko ni bwo yishyuye igitego kimwe Nyuma yo gutsinda umukino, RG bateruye umukinnyi wabo Minisitiri Rosemary Mbabazi mu ifoto hamwe n’ikipe ya SOF Mbere y’umukino, abasirikare ba RG berekeza ku kibuga Mu myanya y’icyubahiro Umuhungu wa Perezida Kagame, 2nd Lt Ian Kagame abarizwa muri RG Akanyamuneza mu maso ya buri musirikare Muri RG, indirimbo zabo zari iz’ubutsinzi gusa Maj. Gen. (Rtd) Frank Mugambage yambika imidali abasirikare bitwaye neza Abasirikare bo muri Military Police bari mu bahawe ibihembo Hatanzwe ibikombe bitandukanye Iki ni igikombe cyahawe ikipe ya RG Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira Minisitiri Rosemary Mbabazi aganiriza abasirikare Perezida wa FERWAFA aha Maj. Gen. Murasira umupira wo gukina Gen. Kazura na we yahawe umupira wo gukina Perezida wa FERWAFA aha Gen. Kabarebe umupira Ikipe ya RG yahawe igihembo cy’imipira itatu Uyu musirikare wifotoje na Gen. Kazura ari mu bitwaye neza mu mukino wo kwiruka Ikipe yitwaye neza muri Basketball yahawe iki gikombe Gen. Kazura ni we wayihaye iki gikombe Gen. Kabarebe yahaye Military Police igikombe yegukanye Gen. Kabarebe yambika abasirikare b’indashyikirwa imidali Indamukanyo y’icyubahiro y’umusirikare mu gihe ahuye n’undi umukuriye Abasirikare b’igitsina gore batekerejweho cyane muri aya marushanwa Maj. Gen. Murasira yari umushyitsi mukuru mu muhango wo gusoza aya marushanwa