Tshisekedi yikomye u Rwanda mu maso ya Papa Francis uri muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo yakiraga umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yongeye kwikoma u Rwanda arushinja guteza umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu cye.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama ni bwo Papa Francis yageze i Kinshasa, mu ruzinduko rw’iminsi ine ari kugirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo Tshisekedi yamwakiraga mu biro bye, yamubwiye ko RDC buri gihe izira umutima wayo mwiza igaragariza ibindi bihugu; ibyo yavuze ko bisiga abaturage bayo bakorewe ubwicanyi.

Ati: “Hari impamvu yo kwitaho y’uko mu myaka 30 ishize umutima wo kwakira abashyitsi neza uturanga wangijwe n’abanzi b’amahoro, by’umwihariko ibihugu duturanye.”

Tshisekedi yakomeje avuga ko amakuba igihugu cye gifite yakuriye urugomo rwatumye agace k’uburasirazuba bw’igihugu cye kabura amahoro.

Yunzemo ati: “Usibye imitwe yitwaje intwaro, ibihugu by’amahanga byifuza amabuye y’agaciro ari munsi y’ubutaka bwacu biri gukora amarorerwa y’ubugome ashyigikiwe mu buryo butaziguye kandi bw’ubugwari n’umuturanyi wacu ari we u Rwanda, ibituma umutekano uba ikibazo cya mbere kandi gikomeye kuri guverinoma.”

Papa Francis mu ijambo yavuze, na we yashinje ibihugu bikize gusahura umutungo kamere wa Congo Kinshasa, abisaba kuvana ibiganza byabyo kuri iki gihugu ndetse no kuri Afurika muri rusange.

Ati: “Iki gihugu cyasahuwe ntigishobora gukoresha umutungo mwinshi gifite. Tugeze mu gihe bitumvikana aho umusaruro w’ubutaka bwacyo ugituma kiba nk’igihugu cy’amahanga ku benegihugu. Mukure amaboko yanyu muri Congo, mukure amaboko yanyu muri Afurika.”

Papa yunzemo ko diyama y’iki gihugu isa n’iyasizwe amaraso n’abashaka indonke kandi ko kuba amahanga adashaka kubyumva cyangwa kubivuga ari akaga.

Ati: “Iki gihugu n’uyu mugabane bikwiye kubahwa no gutegwa amatwi. Afurika si ubutaka bwo gusahura. Afurika ikwiye kwifatira ahazaza mu biganza byayo.”

Ku bijyanye n’intambara n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, Papa Francis yavuze ko bidakwiriye ko amaraso akomeza kumeneka nk’uko byakunze kuba muri iki gihugu mu binyacumi by’imyaka ishize, aho ababarirwa muri miliyoni esheshatu babuze ubuzima.

Yavuze ko ashyigikiye ko habaho ibiganiro by’amahoro kandi ko ibyo impande zirebwa n’aya makimbirane ziyemeje bigakurikizwa.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Tshisekedi yikomye u Rwanda mu maso ya Papa Francis uri muri RDC
    Kilizia ifatanije n’ababiligi bubatse PARMEHUTU mu Rwanda mu 1957 mgr Perraudin ayibera Parrain iragizwa umuseminali Kayibanda nawe ayiraga Habyarimana mu mazina ahinduye umujya-nama aba mgr Nsengiyumva bihabwa umugisha na IDC mbiligi y’abakilisitu gatolika none nta cyantangaza Papa atagiye kure y’inshuti za FDLR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *