Uhuru Kenyatta yongeye kwingingira FARDC na M23 guhagarika imirwano

Sangiza iyi nkuru

Umuhuza w’Abanyekongo wagenwe n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Uhuru Kenyatta, yongeye kwingingira ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 guhagarika imirwano.

Uhuru yatangaje ko mu gihe imirwano yakajije umurego, kuri uyu wa 31 Mutarama 2023 yagiranye ikiganiro cyihutirwa na komite ngishwanama ya EAC.

Iki kiganiro kandi cyanarebaga imirwano ndetse n’ibitero imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugaba mu ntara ya Ituri no mu bindi bice by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, byibasire ibirimo abasivili.

Ibiro bye bivuga ko yabonye imyanzuro y’amahoro yafatiwe mu biganiro byabereye i Nairobi muri Kenya n’i Luanda muri Angola mu mwaka ushize iri gukandagirwa mu buryo bukomeye.

Ngo aba bajyanama bamaze kumugira inama, yasabye impande zihanganiye muri RDC gutuza, zigahagarika imirwano, asaba ko kandi zasubira mu mishyikirano ya Nairobi kugira ngo hashakwe umuti w’ikibazo cy’umutekano muke uri muri iki gihugu mu cyizere no mu kwizerana.

Uhuru yasabye kandi abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba n’umuryango mpuzamahanga gutanga umusanzu wabo kugira ngo imishyikirano y’amahoro ya Nairobi ikomeze.

Uyu munyapolitiki wayoboye Kenya yaherukaga gusaba ko imirwano ihagarara tariki ya 25 Mutarama, mu gihe FARDC na M23 bari bamaze iminsi bahanganira hafi ya santere ya Kitshanga muri teritwari ya Masisi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *