Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko umutwe wa M23 wamaze kwigarurira indi midugudu muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni nyuma y’imirwano yasakiranyije izi nyeshyamba n’Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC).
Kuva ku wa Kabiri w’iki Cyumweru FARDC n’abambari bayo basubukuye ibitero ku birindiro bitandukanye by’umutwe wa M23, mu rwego rwo kugerageza kwisubiza Umujyi wa Kitshanga inyeshyamba zayo zimaze imyaka itanu zarigaruriye.
Umunsi wose FARDC yifashishije indege z’intambara za Sukhoi-25, ibifaru by’intambara ndetse n’intwaro ziremereye mu gusuka ibisasu ku birindiro bya M23; gusa inanirwa kwirukana abarwanyi b’uriya mutwe muri Kitshanga.
Nyuma y’imirwano yabaye kuri uyu wa Gatatu, amakuru avuga ko ku gicamunsi M23 yigaruriye indi midugudu yo muri Masisi.
Ni imidugudu yiyongereye ku duce twa Mubuu, Kahe, Kyumba, Sabairo, Kihonga, Kitobo ndetse n’imisozi ya Nyakabingu muri Masisi na ho hari mu maboko ya M23.


