Umugore wo muri Zimbabwe, Mary Rukobo, yatawe muri yombi n’abapolisi, azira gukubita imitwe y’abana be (harimo ufite amezi abiri n’uw’imyaka ibiri) ku rutare nyuma yo kumva nabi umurongo wa Bibiliya.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mashangana, aho uyu mubyeyi yasomye umurongo wa Bibiliya akawusobanukirwa nabi, bikaza gutuma yiyangiriza abana be.
Abatanze amakuru bavuze ko uyu mugore w’imyaka 24 yasobanuye nabi umurongo wo muri Zaburi 137:9, aho ibyo yasomyeyo yahise abikorera abana be.
Ibyanditswe byera, uyu mugore yitwaje ahonda imitwe y’abana be ku rutare, bivuga ati: “Hazahirwa uzafata abana bawe bato, akabahonda ku rutare.”
Umwe muri abo bana (umwe w’amezi abiri) yahise ahasiga ubuzima mu gihe undi w’imyaka ibiri yahise ajyanwa mu bitaro.
Ubwo uyu mubyeyi yabazwaga, yavuze ko yumvise “ijwi ry’Imana” rimutegeka gukora icyo gikorwa.
Polisi yemeje ko uyu mugore yatawe muri yombi, binyuze mu itangazo yasohoye. Ati: “Polisi y’i Muzokomba yataye muri yombi Mary Rukobo w’imyaka 24, akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi cyabereye mu Mudugudu wa Mashangana.
Ukekwaho icyaha ngo yemereye bamwe mu baturage ko yahonze imitwe y’abana be bombi ku rutare inshuro nyinshi mu gihe cy’amasengesho nyuma yo kumva ijwi rimutegeka kubica.
Umwe mu bana, Calvin Maputsa w’amezi 2, yakomeretse mu mutwe ahita apfa, mu gihe undi mwana w’imyaka 2, yakomeretse mu mutwe maze akajyanwa mu bitaro bya Murambinda Mission Hospital.



One Response
Umugore yakubise imitwe y’abana be ku rutare, yitwaje Bibiliya
ABANTUBAGE BASOBANUZA MBEREYO KUGIRICYO BAKORA