Abenshi mu bashakanye bumva ko ikosa ryo gucana inyuma ari rimwe mu yakomeye cyane, ashobora gutuma ako kanya umwe muri bo atekereza kujya gusaba gatanya. Mbese, kwa kundi ufatira mu cyuho umugore cyangwa umugabo wawe asambana nâundi.
Uretse no gufatira mu cyuho uwo mwashakanye asambana, hari ugendera ku mabwire, ya magambo yâabantu asenya ingo nyinshi, akarahira akavuga ko aramutse bumvise uwo bashakanye avugwaho kumuca inyuma, nta kindi yakora keretse kwihutira gusaba gatanya.
Ariko se gatanya irihutirwa ku bashakanye? Ifasha iki imiryango keretse kuyisenya, byarimba nabi bikagira ingaruka ku buzima bwose bwâumwe muri bo cyangwa amashami yabashibutseho?
Umuryango Family Means utanga ubujyanama ku mibanire yo mu ngo ugira uti: âGatanya ishobora kuba ibihe bikomeye ku muryango. Ababyeyi ntibahura nâuburyo bushya bwo kubaho, bituma bagira nâuburyo bushya bwo kurera abana babo. Iyo ababyeyi batandukanye, ingaruka za gatanya ku bana ziba nyinshi. Bamwe mu bana babibona mu buryo busanzwe kandi bakabyumva, abandi bakagira ibihe bikomeye byâimpinduka.â
Gatanya si ngombwa
Kubaho mu buzima bwa wenyine, ku buryo udashobora gushaka umugore cyangwa umugabo biragorana cyane. Abasore biyumva ko bageze mu gihe cyo gushaka, ariko ntibabikore kubera zimwe mu mpamvu zirimo ubushobozi buke bashobora kuba abahamya babyo.
Birashoboka ko bake batandukana nâabo bashakanye cyangwa abibana kubera izindi mpamvu bashobora gukomeza kubaho mu buzima bwa bonyine, ariko abenshi iki kizamini kirabatsinda, bagatekereza gushaka abandi babuzuza.
Bivuze ko mu gihe ufashe umwanzuro wo gutandukana byemewe nâamategeko nâuwo mwashakanye kubera ko yaguciye inyuma, akenshi umutima ugukururira kongera gushaka undi, ukaguha icyizere cyâuko byibuze we ashobora kuzakubera ‘Malayikaâ.
Yego. Birashoboka ko wazabona âMalayikaâ wifuza, ariko se mu gihe byaba aka ya mvugo ngo âWirukana uguguna igufwa, ukazana urimira bunguriâ, wazongera gusaba indi gatanya. Watekereza ku ngaruka byakugiraho mu buzima bwawe, ziherekejwe no kwicuza? Watekereza uko urubyaro rwawe rwabaho?
Ku Isi nta mwere ubaho, gatanya si iyo kwihutira kuko si igisubizo kidakuka, kandi ni icyago ku bana.



One Response
Gufatira mu cyuho uwo mwashakanye asambana bikwiye kuba impamvu yo gutandukana?
ESE KO ATAKIMARAHO ICYONSANZE YASIZE CYAZANSHAJISHA