Kigali: Abahanzi batahawe umwanya mu gitaramo cya Demarco bagiye kurega
Abahanzi bari batumiwe mu gitaramo cyatumiwemo cya Demarco, ntibahabwe umwanya wo kugera ku rubyiniro barateganya kwiyambaza inkiko mu gihe uwabatumiye atakumva ibyifuzo byabo. Mu minsi yashize ni bwo Demarco yataramiye Abanyarwanda bari mbarwa mu nzu y’imyidagaduro izwi nka BK Arena. Muri iki gitaramo hari abahanzi bari bashyizwe ku rutonde rw’abagombaga kuririmba ariko ntibahabwa umwanya. Abahanzi […]
Mason Greenwood yagizwe umwere ku byaha yari amaze umwaka akurikiranweho

Polisi yo mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza yagize umwere Mason Greenwood ku byaha yashinjwaga birimo gufata ku ngufu, gukubita no gutoteza uwahoze ari umukunzi we. Muri Mutarama 2022 ni bwo Polisi y’u Bwongereza ikorera mu mugi wa Manchester yatangaje ko yataye muri yombi Greenwood imushinja ihohotera rishingiye ku gitsina ririmo gufata ku ngufu, gutoteza, […]
M23 yaba irimo gukoza imitwe y’intoki ku mujyi wa Sake ufite byinshi uvuze kuri Goma
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane biravugwa ko waba wamaze kwigarurira imisozi ya Kilolirwe yo mu gace ka Nturo ho muri Teritwari ya Masisi. Mu misozi by’umwihariko amakuru avuga ko abarwanyi b’uriya mutwe bafashe, harimo uwa Gictwa uvuze ikintu gikomeye mu rugamba bahanganyemo n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abakurikiranira hafi iriya ntambara […]
Hafashwe ibihumbi n’ibihumbi by’intwaro zari zishyiriwe inyeshyamba
Ingabo zirwanira mu mazi z’u Bufaransa ziherutse gufata ibihumbi n’ibihumbi by’imbunda na misile zisenya ibifaru zari zivuye muri Iran zerekeza muri Yemen, nk’uko abayobozi babitangarije ikinyamakuru Wall Street Journal ndetse n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press . Mu gihe Iran itahise yemera ifatwa ry’izo ntwaro, amashusho y’intwaro bivugwa ko zari zigenewe inyeshyamba z’Aba-Houthi yashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi […]
Ba Colonel babiri ba FARDC biyunze kuri M23
Ba Colonel babiri mu ngabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, biyunze n’umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze umwaka urenga wubuye imirwano mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Aba basirikare ni Colonel Bahati Gahizi na Lieutenant Colonel Frank Kavujobwa. Amakuru yaturutse muri RDC kuri uyu wa 2 Gashyantare 2023 avuga ko biyunze na M23 baturutse […]
Ukraine iravuga ko u Burusiya buri gutegura igitero simusiga ku itariki yatangirijeho igitero cya mbere
Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine yavuze ko u Burusiya burimo gutegura igitero gikomeye, anaburira ko gishobora gutangira vuba ku ya 24 Gashyantare . Oleksii Reznikov yavuze ko Moscou yakusanyije ibihumbi n’ibihumbi by’abasirikre kandi ko ishobora “kugerageza ikintu” cyo kwizihiza isabukuru y’igitero cya mbere umwaka ushize. Iki gitero kandi ngo gishobora guhurirana n’Umunsi w’Umurinzi w igihugu cy’u […]
Gufatira mu cyuho uwo mwashakanye asambana bikwiye kuba impamvu yo gutandukana?
Abenshi mu bashakanye bumva ko ikosa ryo gucana inyuma ari rimwe mu yakomeye cyane, ashobora gutuma ako kanya umwe muri bo atekereza kujya gusaba gatanya. Mbese, kwa kundi ufatira mu cyuho umugore cyangwa umugabo wawe asambana n’undi. Uretse no gufatira mu cyuho uwo mwashakanye asambana, hari ugendera ku mabwire, ya magambo y’abantu asenya ingo nyinshi, […]
Une Rwandaise nommée Coordonnatrice des Nations Unies au Libéria
Christine Umutoni a Ă©tĂ© nommĂ©e Coordonnatrice rĂ©sidente des Nations Unies au LibĂ©ria le 1er fĂ©vrier, avec prise de fonction immĂ©diate . Elle a acquis une riche et vaste expĂ©rience des fonctions onusiennes et diplomatiques Ă diffĂ©rents titres au cours des dernières annĂ©es et a rĂ©cemment occupĂ© le poste de coordonnatrice rĂ©sidente des Nations unies Ă […]
USA: Umunyakenyakazi yakatiwe imyaka 7 kubera uburiganya bwitwaje urukundo
Florence Mwende Musau ukomoka muri Kenya, yakatiwe n’urukiko rwo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika imyaka 7 mu gihome n’amande y’ibihumbi 957 by’amadorari kubera uburiganya bwitwaje urukundo. Tariki ya 31 Mutarama 2023 ni bwo uru rukiko rwakatiye ibi bihano Florance utuye mu mugi wa Boston. Mu mwaka wa 2021, ni bwo Florence w’imyaka 38 hamwe n’abandi […]
Uteganya guhatana mu matora ya perezida arizeza Abanya-Ghana kubazanira ubuyobozi nk’ubwa Kagame
Depite Kennedy Agyapong uhagarariye Assin yo Hagati mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ghana, yahishuye umuyobozi yemera kurusha abandi ku mugabane wa Afurika, aho yemeje atazuyaje ko yemera Perezida Paul Kagame . Ubwo yabazwaga perezida yemera hanze ya Ghana, nta kuzuyaza yagize ati “ u Rwanda”, yongeyeho ko Abanya-Ghana bakwiye kwitega umuyobozi ushyira abanyagihugu kuri discipline […]
Ingabo z’u Rwanda zaguye ibirindiro muri Mozambique

Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru ya Mozambique, zaguye ibirindiro byazo muri iki gihugu. Ikigo gikora ubushakashatsi ku mutekano, ISS (Institute for Security Studies) gisobanura ko ubwa mbere mu mwaka w’2021 u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi bose hamwe 1000, ariko mu mpera y’2022 […]
Somalia, Kenya, Ethiopia, na Djibouti byiyemeje ubufatanye mu kurwanya Al Shabaab
Abayobozi ba Somalia, Kenya, Ethiopia, na Djibouti biyemeje gutangiza “urugamba ruhuriweho” rwo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa al-Shabaab nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga . Kuri uyu wa Gatatu, itriki 01 Gashyantare 2023, Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, yakiriye Perezida wa Kenya, William Ruto, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, na Perezida wa Djibouti, […]
Kylian Mbappé yagiriye ibihe bibi mu mukino wa PSG na Montpellier
Kylian MbappĂ© ntiyahiriwe na gato n’umukino ikipe ye ya Paris Saint-Germain yari yasuyemo Montpellier kuri Stade de la Mission. Hari mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Bufaransa ‘League 1’, ubwo MbappĂ© yabonaga amahirwe yo gufungura amazamu kuri penaliti ku munota wa 9, ariko umuzamu Benjamin Lecomte ayikuramo n’igipfunsi. […]
Diamond Platinumz yongeye gutumirwa mu Rwanda
Umuhanzi Nasibu Abdul Juma Issack wamampaye nka Diamond Platnumz mu muziki wa Tanzania no ku isi hose muri rusange, yongeye gutumirwa mu Rwanda. Diamond Platnumz yari yaratumiwe mu mwaka, aza gusubika gahunda yo kuza mu Rwanda nyuma y’amakuru yavugaga ko ashobora gufungwa kubera uburiganya yakoreye umuhanzi Mico The Best. We yasobanuye ko hari ibyo atumvikanye n’abari […]
Turabizi ko itorwa rya Tshisekedi ryari ikinyoma – Karidinali Fridolin Ambongo
Arkiyepiskopi wa Kinshasa, Fridolin Ambongo, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu rwego rw’uruzinduko rwa Papa Fransisko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), yongeye gushimangira aho Kiliziya Gatolika ihagaze ku byavuye mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2018, byemeje ko umukuru w’igihugu uriho, FĂ©lix Tshisekedi, yatsinze . Nta guca ku ruhande, Karidinali Ambongo yemeje ko itorwa rya […]
Ubushinjacyaha bwagaragaje ‘ishingiro’ ryo gusabira umwana gufungwa imyaka 10
Urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha rwagaragaje ishingiro ryabwo ryo gusabira igifungo cy’imyaka 10 umwana witwa Nzamwita Ramadhan, rushinja icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge. Nzamwita yagejejwe mu rukiko rwisumbuye tariki ya 31 Mutarama 2023, nyuma y’amakuru yashyizwe hanze n’umunyamakuru Jean Paul Nkundineza wari umaze iminsi afungiwe muri kasho ya Polisi ya Rwezamenyo muri Nyarugenge, akurikiranweho gutwara imodoka yasinze. Nkundineza […]
FBI yasatse urugo rwa Perezida Joe Biden, itaha amara masa
Urwego rushinzwe iperereza ry’imberere muri Amerika (FBI), ku wa Gatatu rwasatse urugo rwa Perezida Joe Biden ruherereye i Rehoboth muri Leta ya Delaware; rutaha amara masa. Iri saka ryamaze amasaha hafi ane, ryari rigamije gushakisha inyandiko z’ibanga byakekwaga ko zaba zibitse muri ruriya rugo rwa Perezida Biden, nyuma y’uko mu Ugushyingo umwaka ushize havumbuwe inyandiko […]
Minisitiri w’ibikorwaremezo yavuze impamvu ibiciro bivuguruye by’amashanyarazi bitaratangazwa
Minisitiri w’Ibikorwaremezo yavuze ko Guverinoma ikomeje gusuzuma ibiciro by’amashanyarazi hagamijwe kubigabanya bitewe n’ibyifuzo by’abafatabuguzi, no kugabanya ibiciro by’umusaruro . Ernest Nsabimana yatangarije ikinyamakuru The New Times ati: “Tugiye kurangiza isuzuma, kandi turareba ibyiciro byose bihangayikishijwe n’amashanyarazi”, aha yavuze nk’inganda, ibigo nderabuzima, amashuri ndetse n’abaturage. Icyakora, ntabwo yavuze itariki nyayo igihe ibiciro bishya bizatangrizwa, yerekana ko […]
Burundi: Nta muyobozi wa komini ucyemerewe kuyisohokamo uko yishakiye
Minisitiri ushinzwe umutekano, ubutegetsi n’iterambere mu Burundi, Martin Ninteretse, yategetse abayobozi b’abakomini (ba Musitanteri) kutongera gusohokamo batabanje kubisabira uruhushya umuyobozi w’intara. Ni icyemezo yafashe tariki ya 31 Mutarama 2023 nyuma y’inzinduko amaze iminsi akora mu bice bitandukanye by’igihugu, nk’uko ikinyamakuru Nyaburunga Post cyabitangaje. Ikigamijwe ngo ni ukugira ngo bajye bamara umwanya uhagije mu kazi kabo, […]
Perezida Paul Kagame ari i Dakar
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ari i Dakar mu gihugu cya SĂ©nĂ©gal, aho yitabiriye inama yiga ku buryo bwo gutera inkunga ibikorwaremezo ku mugabane wa Afurika. Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 01 Gashyantare ni bwo Umukuru w’Igihugu yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe LĂ©opold SĂ©dar Senghol i Dakar, yakirwa na mugenzi we […]