Kylian Mbappé ntiyahiriwe na gato n’umukino ikipe ye ya Paris Saint-Germain yari yasuyemo Montpellier kuri Stade de la Mission.
Hari mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Bufaransa ‘League 1’, ubwo Mbappé yabonaga amahirwe yo gufungura amazamu kuri penaliti ku munota wa 9, ariko umuzamu Benjamin Lecomte ayikuramo n’igipfunsi.
Ku munota wa 10, umusifuzi yemeje ko umuzamu wa Montpellier yakuyemo iyi penaliti yari imbere y’umurongo ntarengwa, ayisubirishamo ariko na bwo Mbappé ntiyayinjije, kuko yayikubise ku ipoto y’izamu.
Ku munota wa 21, Mbappé yagonzwe na myugariro wa Montpellier, kwihangana biranga asohoka yikanda ku ikibero cy’iburyo.
Nubwo PSG itaratangaza igihe imvune ya Mbappé izamara, abafana benshi bafitiye impungenge uyu Mufaransa w’imyaka 24, bibaza uko ikipe izitwara amu mukino wa UEFA Champions imbere ya Bayern Munich uzaba mu byumweru 2 biri imbere. Ni mu gihe na Neymar Jr yavunitse.
Nyamara nubwo Mbappé yasohotse hakiri kare, ntibyabujije PSG gutsinda ibitego 3-1. Byinjijwe na Fabian Ruiz, Lionel Messi na Warren Zaire-Emery, mu gihe kimwe rukumbi cya Montpellier cyatsinzwe na Arnaud Nordin, bituma iyi kipe y’i Paris ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 51.


