Turabizi ko itorwa rya Tshisekedi ryari ikinyoma – Karidinali Fridolin Ambongo

Sangiza iyi nkuru

Arkiyepiskopi wa Kinshasa, Fridolin Ambongo, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu rwego rw’uruzinduko rwa Papa Fransisko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), yongeye gushimangira aho Kiliziya Gatolika ihagaze ku byavuye mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2018, byemeje ko umukuru w’igihugu uriho, Félix Tshisekedi, yatsinze .

Nta guca ku ruhande, Karidinali Ambongo yemeje ko itorwa rya Felix Tshisekedi ari “ikinyoma” imbere ya Kiliziya Gatolika yari yarirwanyije.

“Turabizi ko itorwa rye ryari ikinyoma, twarabivuze. Icyakora, Umuryango Mpuzamahanga wemeye iryo torwa. Nka Arkiyepiskopi wa Kinshasa, ntabwo mfite imbaraga zo kwitandukanya n’abandi. Bon sens yashatse ko twamuherekeza mu mirimo ye igamije inyungu z’igihugu, ” ibi bikaba byavuzwe na Arkiyepiskopi wa Kinshasa.

Nk’uko uyu muyobozi w’Abagatolika i Kinshasa abivuga, abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo ni bo bari inyuma y’ibibazo bya politiki, ubukungu, umutekano n’imvururu biri mu gihugu nk’uko iyi nkuru dukesha Politico.cd ivuga.

Yagaragaje kandi ko niba abayobozi bakomeje kuba intandaro y’ibibazo igihugu kirimo, abaturage nabo babigiramo uruhare bemera ko bikomeza.

Ati: “Abatuyobora bareba mu gihe gito. Bafite uruhare rukomeye mu bizazane igihugu cyacu kibamo. Ariko, nigute wasobanura ko abaturage bemera kubaho mu bibazo byinshi n’akarengane? Ntacyo bakora, bemera byose ”.

Ati: “Ubwisanzure n’icyubahiro bifite igiciro. Ntushobora kuvuga ko ubaho ufite icyubahiro utishyuye ikiguzi. Ntekereza cyane ku bantu bahaguruka kuruta abantu bifata amaboko kugirango baticwa “.

Uwatsinzwe amatora ya perezida yabaye ku ya 30 Ukuboza 2018 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), Martin Fayulu, nawe yakomeje kwamagana intsinzi ya Félix Tshisekedi, avuga ko amatora ybyemo uburiganya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *