Ukraine iravuga ko u Burusiya buri gutegura igitero simusiga ku itariki yatangirijeho igitero cya mbere

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine yavuze ko u Burusiya burimo gutegura igitero gikomeye, anaburira ko gishobora gutangira vuba ku ya 24 Gashyantare .

Oleksii Reznikov yavuze ko Moscou yakusanyije ibihumbi n’ibihumbi by’abasirikre kandi ko ishobora “kugerageza ikintu” cyo kwizihiza isabukuru y’igitero cya mbere umwaka ushize.

Iki gitero kandi ngo gishobora guhurirana n’Umunsi w’Umurinzi w igihugu cy’u Burusiya wizihizwa ku itariki ya 23 Gashyantare.

Hagati aho, abantu batatu baguye mu gitero cyagabwe mu mujyi wa Kramatorsk nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Guverineri w’intara yavuze ko abandi umunani bakomeretse mu mujyi uri muri Donetsk nyuma y’uko misile y’u Burusiya yibasiye inyubako ituwemo n’abaturage.

Biteganijwe ko umubare uza kwiyongera mu gihe abashinzwe ubutabazi barangiza kugenzura ibisigazwa.

Perezida Zelensky yanditse ku mbuga nkoranyambaga kuri icyo gitero ati: “Inzira imwe rukumbi yo guhagarika iterabwoba ry’u Burusiya ni ukubutsinda.” “Ukoresheje ibifaru, Indege z’indwanyi na misile ziraswa mu ntera ndende.”

Ukraine iherutse kongera gusaba indege z’intambara kugira ngo ziyifashe kwirinda ibitero byo mu kirere nyuma y’uko u Budage, Amerika n’u Bwongereza byemeye kuyiha ibifaru kabuhariwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *