Minisitiri w’Ibikorwaremezo yavuze ko Guverinoma ikomeje gusuzuma ibiciro by’amashanyarazi hagamijwe kubigabanya bitewe n’ibyifuzo by’abafatabuguzi, no kugabanya ibiciro by’umusaruro .
Ernest Nsabimana yatangarije ikinyamakuru The New Times ati: “Tugiye kurangiza isuzuma, kandi turareba ibyiciro byose bihangayikishijwe n’amashanyarazi”, aha yavuze nk’inganda, ibigo nderabuzima, amashuri ndetse n’abaturage.
Icyakora, ntabwo yavuze itariki nyayo igihe ibiciro bishya bizatangrizwa, yerekana ko bigomba kwemezwa n’inzego zitandukanye bireba.
Yavugaga ku ibimaze gukorwa mu isuzuma ry’ibiciro by’amashanyarazi nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, abwiye Inteko Ishinga Amategeko ku ya 1 Kanama 2022, ko ibiciro byavuguruwe bizatangazwa mu mezi abiri uhereye icyo gihe, bivuze ko byri kuba mu mpera z’Ukwakira umwaka ushize.
Icyo gihe, Ngirente yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko amashanyarazi ahenze atari ikibazo cy’amashuri gusa, ahubwo ko ari n’ik’ibigo nderabuzima, ndetse n’abaturage binubira amafaranga menshi y’amashanyarazi.
Kugira ngo iki kibazo gikemuke, Minisitiri w’Intebe yavuze ko barimo gusuzuma ibiciro byose by’amashanyarazi mu gihugu, kandi ko bazatangaza ibiciro bishya mu mezi abiri.
Ku bijyanye no kuba baratinze gutangaza ibiciro by’amashanyarazi byavuguruwe, Minisitiri Nsabimana yavuze ko ibikorwa byo gusuzuma bishobora kuba byaratwaye igihe kinini kubera ubunini bw’umurenge, n’ibindi bipimo.
Nsabimana yagize ati: “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo isuzuma rirangire vuba.”
Dukurikije ibiciro by’amashanyarazi biriho ubu byashyizweho n’Ikigo gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) ku ya 21 Mutarama 2020, ibigo nderabuzima bigomba kwishyura amafaranga 186 kuri kilowatt (KWh) bakoresha. KWh ni hafi y’ingufu zishobora gukoreshwa na microwave isanzwe mu gihe cy’isaha imwe.
Mu cyiciro cy’abakiriya b’inganda, amafaranga y’ingufu ni 134 kuri kilowatt (KWh) ku bucuruzi buto. 103 kuri KWh ku bucuruzi buciriritse, na 94 kuri KWh ku bucuruzi bunini.
Urebye ko ubucuruzi buciriritse mu cyiciro cy’inganda butwara nibura 22.000 KWh buri mwaka kugirango bukore ibikorwa byabwo, ikiguzi cyaba kingana na miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka KWh igura amafaranga 134.
Ku bintu byatekerezwaga mu gihe cyo gusuzuma, Nsabimana yavuze ko bikubiyemo kureba igiciro kiriho ndetse n’ubucuruzi muri rusange, imbaraga zo kugura z’abantu, ndetse n’uko igihugu kigenda gishakisha ingufu z’amashanyarazi.


