Polisi yo mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza yagize umwere Mason Greenwood ku byaha yashinjwaga birimo gufata ku ngufu, gukubita no gutoteza uwahoze ari umukunzi we.
Muri Mutarama 2022 ni bwo Polisi y’u Bwongereza ikorera mu mugi wa Manchester yatangaje ko yataye muri yombi Greenwood imushinja ihohotera rishingiye ku gitsina ririmo gufata ku ngufu, gutoteza, no gukubita uwahoze ari umukunzi we, Harriet Robson.
Icyo gihe Polisi yatangaje ko ifatwa rya Greenwood ryashingiwe ku mashusho yasakajwe n’uwo mukobwa bigaragara ko yuzuye ibisebe biturutse ku gukubitwa, ndetse yumvikanagamo amajwi y’abantu babiri, umwe ashaka gusambanya undi ariko umukobwa akabyanga ari naho yakubitiwe.

Kuva ubwo, iperereza ryaratangiye ndetse Greenwood akurwa mu bakinnyi bitabira ibikorwa rusange birimo n’imyitozo ndetse n’imikino ya Manchester United yari afitiye amasezerano yasinye mu w’2021 azarangira mu w’2025.
Kuri uyu wa 2 Gashyantare 2023 ni bwo Polisi yatangaje ko Greenwood w’imyaka 21 y’amavuko agizwe umwere kuri ibyo byaha uko ari bitatu.
Polisi yakomeje ivuga ko ubushinjyacyaha bwahagaritse ibyo bwari bukurikiranye kuri Greenwood ndetse ahita anahabwa ukwishyira ukizana nk’uko tubikesha ikinyamakuru Daily Mail.


