Ba Colonel babiri mu ngabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, biyunze n’umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze umwaka urenga wubuye imirwano mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aba basirikare ni Colonel Bahati Gahizi na Lieutenant Colonel Frank Kavujobwa. Amakuru yaturutse muri RDC kuri uyu wa 2 Gashyantare 2023 avuga ko biyunze na M23 baturutse mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 1 Gashyantare.
Colonel Gahizi, by’umwihariko, ni murumuna wa General Innocent Gahizi wabaye Komanda wungirije w’akarere ka 34 muri FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru n’umwe mu basirikare bakuru b’umutwe witwaje intwaro wa CNDP wari warashinzwe n’abarimo General Laurent Nkunda na Bosco Ntaganda, ukaba ari na wo M23 ikomokaho.
Col. Gahizi na Lt Col. Kavujobwa biyunze kuri M23 mu gihe ikomeje kurusha imbaraga FARDC ku rugamba. Uyu mutwe witwaje intwaro uheruka gufata agace ka Kitshanga, ugafunga umuhanda ugahuza na Goma, biravugwa ko kuri uyu wa 2 Gashyantare wasatiriye cyane umujyi wa Sake.


