Bamwe mu bagabo usanga ingo zibananira bagahitamo kujya mu bubari bakabugira nk’icumbi bakemuriramo ibibazo byabo, bakanywa inzoga bakenera n’umugore bakagura indaya, yarangiza yashaka agataha mu rugo cyangwa akarara iyo.
Nubwo aba ayiguze yumva agamije kurangiza ikibazo ariko nta munezero yagira nk’uwo yakura ku mugore we yishakiye akunze, mugabo niba wumva ingeso yanze, ugafata icyemezo cyo kugura inda, uzabanze umenye ibi bikurikira.
1.Uba waguze igitsina . Ni ko biba bimeze ntuzibeshye ngo ubivange n’urukundo kuko indaya yagufatira ikakurya utwawe twose, kimwe nuko ishatse yagarama ukarongora yo yibereye kuri Watsapp. ikukabwira iti: “Gira vuba nigendere”
2.Indaya ni umucuruzi nawe uri umuguzi . Ugomba kumenya neza ibyo ugura ibyo ari byo n’uko wishyura hakiri kare ngo mutaza gutera amahane. Niba mwavuganye rimwe amafaranga angana uku, niko biri nta yindi mitereto. Ninakugaburira uzamenye ko ushobora kubyishyuzwa.
3.Itwaze udukingirizo : Mugabo niba ukunda ubuzima bawe, itwaze udukingirizo duhagije kandi ufitiye ikizere ko ari tuzima. Waguze ahantu hatari aho kwizerwa.
4.Irinde cyane gusomana n’indaya : Ishobora kuba isoma ibitsina by’abagabo byinshi igashobora kuba yaba irwaye imitezi mu kanwa nka Herpes, Gonorrhea yo mu muhogo na Syphillis.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
5.Irinde kunyaza indaya : Hari amazi yagutarukira ku gice icyo ari cyo cyose cy’umubiri, kuko amazi mvagitsina agira indwara nyinshi z’imitezi ushobora kwandura ku ruhu nka Gonorrhea, Clamydia n’izindi zandurira ku gukoranaho ku mubiri.
6.Indayi nyinshi ni amabandi : Nawe umva umuntu ugurisha umubiri. Ashobora kugusaka amafaranga mu mifuka cyangwa akaguteza andi mabandi akakwica burundu.
7. Ugomba rero kwita ku mutekano wawe . Kumenya niba wakwikura mu y’abagabo biramutse bikubayeho. Niba ukeka ko aho mugiye kubikorera nta mutekano uhari, ibyiza ni ukubireka.
8.Menya ko izaguteranya n’umugore wawe: Niba uryamanye niyo ndaya umugore akaguhamagara kuri telefone, ihita imwitaba ikamutuka, yewe niyo imuzi nyuma iramwihamagarira umusebya.
Mugabo nubwo urugo rwakunanira rute, uzicarane n’umugore wawe mucoce ikibazo mushake umuti, kujya mu ndaya ni ibyago bigeretse ku bindi uba wikururiye. Erega buriya kwirinda biruta kwivuza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste/Bwiza.com


