Dr Kamanzi Runigi Emmanuel uyobora ishyirahamwe ry’aborozi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo rizwi nka ACOGENOKI yatangaje ko urugo rwe ruherereye mu mujyi wa Goma rwasatswe n’abasirikare bo mu rwego rushinzwe iperereza, bakekaga ko yaba acumbikiye abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Ni amakuru yatangaje anyomoza ayakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko yatawe muri yombi, azengurutswa mu mujyi wa Goma, ngo “nyuma y’aho mu rugo rwe hafatiwe abarwanyi ba M23.”
Dr Kamanzi yasobanuye ko atigeze atabwa muri yombi kandi ko abasirikare bashinzwe iperereza basatse urugo rwe mu buryo bukurikije amategeko, babiherewe uruhushya rwanditse rwashyizweho umukono n’ibiro by’ubugenzuzi bukuru bw’igisirikare bya Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa 31 Mutarama 2023.
Uyu mushoramari uzwi cyane mu mujyi wa Goma yatangaje ko aba basirikare basanze nta murwanyi wa M23 acumbikiye, agashimangira ko atakora iri kosa nk’umuntu ukunda amahoro.



One Response
Urugo rwa Dr Kamanzi rwasatswe, akekwaho gucumbikira abarwanyi ba M23
Tubashimiye amakurumutugezaho