Minisitiri ushinzwe umutekano, ubutegetsi n’iterambere mu Burundi, Martin Ninteretse, yategetse abayobozi b’abakomini (ba Musitanteri) kutongera gusohokamo batabanje kubisabira uruhushya umuyobozi w’intara.
Ni icyemezo yafashe tariki ya 31 Mutarama 2023 nyuma y’inzinduko amaze iminsi akora mu bice bitandukanye by’igihugu, nk’uko ikinyamakuru Nyaburunga Post cyabitangaje.
Ikigamijwe ngo ni ukugira ngo bajye bamara umwanya uhagije mu kazi kabo, kandi bakajya bakorana imbonankubone na bagenzi babo bagahuriramo mu rwego rw’amakomini.
Minisitiri Ninteretse kandi yasabye abayobozi b’amakomini guca inzu zubakishijwe ibyatsi (nyakatsi) aho bayobora, hakubakwa inzu zubahirije amategeko.
Yateguje ko hazabaho igenzura rigamije kureba niba izi ngingo zose zubahirizwa, rikazakorwa muri Werurwe 2023.


