Palma iratekanye kuva ingabo z'u Rwanda zagerayo

Ingabo z’u Rwanda zaguye ibirindiro muri Mozambique

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru ya Mozambique, zaguye ibirindiro byazo muri iki gihugu.

Ikigo gikora ubushakashatsi ku mutekano, ISS (Institute for Security Studies) gisobanura ko ubwa mbere mu mwaka w’2021 u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi bose hamwe 1000, ariko mu mpera y’2022 bageze mu 2500.

ISS isobanura ko izi ngabo zikigera muri Cabo Delgado, zakoreye mu karere ka Palma gafite ububiko bunini bwa gazi ndetse na Mocimboa da Praia iri ku cyambu. Mu gihe gito, zahirukanye ibyihebe, bihungira mu mashyamba ari muri Nangade, Macomia na Muidumbe, na ho zibicirayo intege.

Iki kigo kivuga ko ingabo z’u Rwanda ziherutse gutangira ibikorwa by’uburinzi ku muhanda munini wa EN14 unyura mu turere dutatu: Ancuabe, Montepuez na Balama mu majyepfo ya Cabo Delgado.

Ubusanzwe, utu turere n’uyu muhanda byibasiwe n’ibitero by’ibyihebe, ndetse byari byaranahagaritse ubwikorezi bw’amabuye y’agaciro ya ‘graphite’ na ‘gemstone’ yanyuragamo.

Gusa ngo kuva ingabo z’u Rwanda zatangira kurinda uyu muhanda, imodoka zavaga mu gace ka Pemba zerekeza muri Montepuez zisigaye zihanyura bidasabye guherekezwa n’inzego zishinzwe umutekano. ISS iti: “Ubwikorezi bwa graphite ku muhanda wa EN14 bwarasubukuwe, n’uruganda rwa gemstone rurakora mu mutekano.”

N’ubwo bimeze bitya ariko, Cabo Delgado ntabwo itekanye yose, by’umwihariko mu turere two hagati no mu burengerazuba, ahadakungahaye cyane kuri gazi n’amabuye y’agaciro. ISS ivuga ko ingabo z’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIM) zihari, zigerageza kurinda umutekano w’abasivili.

ISS iremeza ko hatarabaho guhuza ibikorwa kunoze hagati y’ingabo z’u Rwanda, SAMIM n’iza Mozambique, kugira ngo ibikorwa by’iterabwoba bikomeje mu turere two hagati no mu burengerazuba bihagarikwe nk’uko byagenze muri Palma, Mocimboa da Praia n’ahandi.

Palma iratekanye kuva ingabo z'u Rwanda zagerayo
Palma iratekanye kuva ingabo z’u Rwanda zagerayo

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *