Depite Kennedy Agyapong uhagarariye Assin yo Hagati mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ghana, yahishuye umuyobozi yemera kurusha abandi ku mugabane wa Afurika, aho yemeje atazuyaje ko yemera Perezida Paul Kagame .
Ubwo yabazwaga perezida yemera hanze ya Ghana, nta kuzuyaza yagize ati “ u Rwanda”, yongeyeho ko Abanya-Ghana bakwiye kwitega umuyobozi ushyira abanyagihugu kuri discipline nka Perezida Kagame.
Ati “Ubwo ni bwo buyobozi Abanya-Ghan bakwiye kwitega. Imiyoborere ya Kagame. Discipline,”
Ubwo yabazwaga ku ngaruka rimwe na rimwe zijya zivugwa zo kutavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, Depite Aagyapng yasubije ati “ Ok ntabwo ari byiza. Ariko niba ari byo bikenewe mu guhindura Abanya-Ghana.”
Yakomeje agira ati “ Uwo muntu unavuga ko ahonyora (Perezida Kagame)uburenganzira bwa muntu iyo akimara kuhava niwe wishimira kuvuga ko aturuka mu Rwanda,”
Iyi nkuru dukesha Ghana Web ikomeza ivuga ko Agyapong ateganya kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ataha ahagarariye ishyaka NPP (New Patriotic Party).
Ibijyaye n’umuyobozi yemera muri Afurika yabivugaga mu kiganiro Good Evening Ghana yagiranaga na Metro TV kuwa 31 Mutarama.


