Nyarugenge: Umwana w’imyaka 13 yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya Frw 1,000,000

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Gashyantare, rwakatiye igifungo cy’imyaka ibiri isubitse umwana w’imyaka 13 y’amavuko, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Urukiko kandi rwanamuciye ihazabu ingana na Frw miliyoni imwe.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo uriya mwana w’umuhungu witwa Nzamwita Ramadhan yatangiye kuburanishwa n’Urukiko, ku cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge yari akurikiranweho n’ubushinjacyaha.

Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo Nzamwita yatawe muri yombi ubwo inzego z’umutekano zafatiraga iwabo mu rugo (mu cyumba cya se) udupfunyika turenga 50 tw’urumogi, mbere yo kujya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge.

Amakuru avuga ko ababyeyi b’uyu mwana bari basanzwe bacuruza urumogi, ibyanatumye nyina umubyara afungirwa icyo cyaha.

Ubwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishaga urubanza rwe mu muhezo, ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka 10.

Me Camille Niyotwagira wunganira uriya mwana w’umuhungu mu mategeko, yari yatangaje ko baburanye bemera icyaha bijyanye n’uko icyaha Nzamwita akurikiranweho “yagishowemo n’umubyeyi we”.

Uyu munyamategeko yavuze ko ubushinjacyaha bwasabiye umukiriya we “igifungo cy’imyaka 10”, gusa bakaba bizeye ubutabera bijyanye no kuba uwo yunganira ari umwana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *